Ni ukwezi kwatangiye ku wa 31 Werurwe 2025. Ibi bitaro bivuga ko hari abarwayi bagera ku 3500 bari bategereje izi serivisi, gusa ko uku kwezi kuzasiga 70% byabo babonye izi serivisi.
Muri uku kwezi hazatangwa serivisi zigera ku icumi zirimo kubagwa mu bwonko, mu rutirigongo, amagufa, indwara zo mu nda, indwara z’abana, kubagwa mu ruhago ndetse n’imiyoboro y’inkari ku bagabo, indwara zifata mu muhogo, mu kanwa, mu matwi n’ahandi.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa CHUK, Prof. Nyundo Martin, yabwiye RBA ko kubaga ubwonko ari byo byari bifite abarwayi benshi bategereje, kuko hari abagera kuri 470 bategereje n’abandi 965 bategereje kubonana n’umuganga.
Ubundi burwayi bufite abantu benshi ari amagufa n’abagabo bafite ibibazo by’imiyoboro y’inkari.
Ati “ Mu bafite ibibazo by’imiyoboro y’inkari, dufite abarwayi 840 bategereje, dufite n’abarwayi 380 bategereje kubagwa.”
Prof. Nyundo avuga ko uku kwezi kuzafasha kugabanya abarwayi bamaraga igihe kinini bategereje.
Uku kubagwa kuzakorerwa mu byumba umunani bigirwemo uruhare n’abaganga bagera kuri 45.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!