Abarwanyi bashamikiye kuri Al-Qaeda bagabye ibitero ku Ngabo z’u Bufaransa muri Mali

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Ukuboza 2020 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Abarwanyi bo mu mutwe ugendera ku matwara y’idini ya Islam bashamikiye kuri al-Qaeda, bagabye ibitero ku birindiro bitatu by’Ingabo z’u Bufaransa muri Mali, barabyangiza bikomeye.

Ibi bitero byagabwe ku birindiro by’Ingabo z’u Bufaransa biri mu gace ka Kidal, Menaka na Gao, birabyangiza gusa byatangajwe ko nta muntu wabiguyemo. Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ibirindiro bya Kidal byangiritse ku buryo bukomeye.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Ingabo z’u Bufaransa zatangaje ko zishe, Bah ag Moussa, umurwanyi wo mu mutwe wa JNIM, umwe mu ikomeye irwanira muri Mali.

Kugeza ubu, Ingabo z’u Bufaransa zibarirwa mu bihumbi bitanu nizo ziri mu butumwa bw’amahoro mu gace ka Saleh.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .