Abarwanyi bafatiwe muri P5 hamwe n’abasirikare bane ba RDF bakomeje kuburanishwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Abantu 31 baregwa gukorana n’Umutwe wa P5 basubiye imbere y’urukiko, biregura ku byaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, ari nacyo gifatwa nk’umuzi w’ibindi baregwa birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

Abaregwa barimo itsinda ry’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Habib Mudathiru bari mu Mutwe wa P5 washinzwe na Kayumba Nyamwasa, bafatiwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hakabamo n’itsinda ry’abasirikare bashinjwaga gukorana n’uwo mutwe kimwe na FLN.

Uru rubanza rurimo abasirikare bane ba RDF bari mu rukiko, n’umwe utarafatwa kuko yatorotse igisirikare, bo ku byaha baregwa hiyongeraho icyaha cyo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

Muri uru rubanza rumaze amaburanisha 11, abaregwa bakomeje kwiregura, aho bahakana ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe kuko bavuga ko bawinjijwemo, benshi bakagaragaza ko bagiye bashukwa n’abantu babizeza ko bagiye kubaha akazi muri Congo nko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bagerayo ngo bakisanga mu nyeshyamba, bakabura uko basubira inyuma.

Pte Muhire Dieudonné uri mu basirikare bafunzwe, yasabye ijambo avuga ko afite inzitizi zari zikwiye gutuma urukiko rutakira ikirego cy’Ubushinjacyaha, kuko cyatanzwe mu buryo no mu bihe bidakurikije amategeko.

Yavuze ko hafashwe icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo ku wa 4 Mata 2019, ku buryo dosiye yagombaga kuregerwa Urukiko bitarenze ku wa 4 Gicurasi 2019, cyangwa hagasabwa ko igihe cyo gufungwa by’agateganyo cyongerwa.

Nyamara ngo dosiye yaregewe urukiko ku wa 6 Ugushyingo 2019, ni ukuvuga nyuma y’amezi arindwi kandi ngo igihe cyo gufungwa by’agateganyo kitarigeze cyongerwa.

Ati "Nkaba nsaba ko nafungurwa, Ubushinjacyaha bukongera bugatanga ikirego, niba bubifitemo inyungu."

Umucamanza yavuze ko byari kuregerwa mu nama ntegurarubanza, ariko Pte Muhire avuga ko atari kuzamura inzitizi kandi yari atarabona dosiye, n’aho yaboneye dosiye abanza kuyibona ari ibice, abibona urubanza rwaratangiye.

Umucamanza yavuze ko izi nzitizi zitanzwe imburagihe, kandi ko n’iyo byagaragara ko hari amategeko atarubahirijwe, bitavuze ko urukiko rwakwemeza ko Pte Muhire arekurwa, kuko hari n’ibindi rwategeka.

Perezida w’Inteko iburanisha, Lt Col Bernard Hategekimana, yasabye Muhire ko ahagarika izo nzitizi kuko ntacyo zamufasha, cyane ko yazanywe muri uru rubanza hari urundi yakatiwemo gufungwa imyaka irindwi.

Mu mvugo za Pte Muhire kandi hari aho yavuze ko Umwavoka afite atamwunganira, ko yiburanira, ariko umucamanza Lt Col Hategekimana amusaba kwisubiraho.

Ati "Sinshobora kwemera ko mu iburanisha nyoboye havugirwamo ibintu bigamije kumukoza isoni, nk’aho akora ibyo atazi."

Umushinjacyaha yahawe umwanya, avuga ko Pte Muhire akwiye kubaha Umwavoka, kuko iyo amwitabaza atajyaga kubusanya mu mategeko nk’ibyo yakomeje gukora.

Abantu 31 nibo bari imbere y'urukiko, hari abatarabashije gufatwa
Rtd Maj Mudathiru yasabye kuba aganira n'umwavoka we, bajya inyuma y'aho abaregwa bicaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .