Abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda basabiwe gukurirwaho impapuro zisaba ko batabwa muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ugushyingo 2019 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Umuhuzabikorwa w’urwego rukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano ya Addis Ababa, Ibalanky Ekolomba Claude, yandikiye Ubushinjacyaha bwa Gisirikare muri RDC, abusaba ko abahoze ari abarwanyi ba M23 bakurirwaho impapuro zisaba ko batabwa muri yombi.

Amasezerano ya Addis Ababa yashyizweho umukono n’ibihugu 11 birimo n’u Rwanda mu mwaka wa 2013, agamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibaruwa Ekolomba yanditse ku wa 20 Ugushyingo akanagenera kopi Perezida Felix Tshisekedi, ivuga ko ku wa 28 Ukwakira 2019 itsinda ry’abayobozi ba RDC n’aba M23 bari mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, batumiwe n’u Rwanda nk’umuhuza mu biganiro ku gusubiza mu gihugu ku bushake aba bahoze ari abarwanyi.

Haganiriwe ku buryo bwatuma basubira mu gihugu cyabo kandi igikorwa kikagenda neza, hanarebwa kuri gahunda zagombaga gukurikizwa hagendewe ku byaganiriwe mu zindi nama zo ku wa 11 na 12 Nyakanga 2019.

Ekolomba yakomeje ati “Mu mirongo migari harimo ibijyanye n’itangwa ry’imbabazi n’isubizwa mu buzima bwa gisirikare na politiki ku bahoze mu mutwe w’uwa 23 Werurwe. Muri urwo rwego, ubutabera bwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwatanze igitekerezo bushyigikira ikurwaho ry’impapuro zashyizweho zisaba ifatwa ry’abayobozi b’uyu mutwe.”

“Muri icyo gihe, byifujwe ko Urwego rwashyiriweho gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano ya Addis Ababa mbereye umuhuzabikorwa, rubagezaho ubusabe bw’ikurwaho ry’izo mpapuro hagamijwe gusigasira amahoro,”

Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, ku wa 19 Ugushyingo 2019, yagaragaje ko ishyigikiye RDC ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibigize amasezerano ya Addis Abeba ku mahoro n’umutekano mu karere.

Izina rya M23 (Mouvement du 23 Mars) rifite inkomoko kuwa 23 Werurwe 2009, ubwo Leta ya Congo yasinyanaga amasezerano y’amahoro na CNDP (Congres National pour la Defence du Peuple) yayoborwaga na Gen Laurent Nkunda, waje gusimburwa na Gen. Bosco Ntaganda uheruka gukatirwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) igifungo cy’imyaka 30 kubera ibyaha byobasiye inyokomuntu.

Igice cy’abaturage Nkunda yarwaniraga bamwe mu Banye-Congo ntibabemera nk’abenegihugu bagenzi babo ku buryo babahigaga bukware bakicwa nk’inyamaswa, maze hagiyeho umutwe ubarengera bose barawuyoboka.

Amasezerano yo kuwa 23 Werurwe yagenaga ko abari muri uwo mutwe bashyirwa mu ngabo za leta abandi bagasezererwa bagasubizwa mu buzima busanzwe, ugahinduka ishyaka rya politiki n’abari abarwanyi bawo bafunzwe bakarekurwa.

Gusa kuwa 4 Mata 2012, havutse undi mutwe wavugaga ko aya masezerano atashyizwe mu bikorwa, abari binjijwe mu ngabo za leta batangira kuziyomoraho.

M23 icyo gihe yahise itangirana n’abasirikare bagera kuri 300 bahoze muri CNDP bigumuraga bavuga ko bafashwe nabi mu ngabo za leta, badahembwa, igisirikare nta bushobozi gifite ndetse ko bicwa n’inzara.

Hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2013, uwo mutwe watsinzwe n’ingabo za Leta ya Congo n’iza Monusco, bamwe mu barwanyi bayo bashyira intwaro hasi abandi barahunga, igice kiyobowe na Pasiteri Runiga kirimo abasaga 600 cyerekeje mu Rwanda abandi bajyana na Colonel Sultan Makenga muri Uganda.

Abahungiye muri Uganda benshi baje gutoroka inkambi zabo, bamwe basubira mu mashyamba mu gihe abari mu Rwanda bakomeje ibiganiro byatuma basubira mu gihugu cyabo.

Magingo aya u Rwanda rufite inkambi ebyiri zicumbikiwemo abahoze muri M23 ziri i Gisovu mu Karere ka Karongi na Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Bamwe mu bari abarwanyi ba M23 mbere y'uko uyu mutwe utsindwa mu 2013
Ibaruwa Umuhuzabikorwa w’urwego rukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano ya Addis Ababa, Ibalanky Ekolomba Claude, yandikiye Ubushinjacyaha bwa Gisirikare muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .