00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarwanyi 33 bahoze muri RUD Urunana na P5 basabiwe gufungwa burundu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 Ugushyingo 2021 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu abahoze ari abarwanyi 33 b’imitwe y’iterabwoba ya P5 na RUD-Urunana bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Kuri iyi nshuro iburanisha ryabaye mu minsi itatu, kuko ryatangiye tariki ya 23,24 na 25 Ugushyingo 2021. Ubushinjacyaha bwari buri gusabira ibihano abaregwa bose uko ari 37.

Uhagarariye Ubushinjacyaha bwa Gisirikare Capt Kayihura Lieven, yagaragaje ko hafi ya bose bahuriye ku byaha bigera ku munani ari byo kugirira nabi ubutegetsi buriho hakoreshejwe intambara gihanishwa igifungo cya burundu n’ubujura bukoresheje intwaro gihanishwa imyaka 20 y’igifungo.

Ikindi cyaha ni icyo kuba mu mutwe w’ingabo zitemewe gihanishwa igifungo cy’imyaka 10, icyaha cy’iterabwoba gihanishwa imyaka 20, ubwicanyi n’ubwinjacyaha mu bwicanyi gihanishwa igifungo cya burundu, ubujura bukoresheje intwaro gihanishwa imyaka 20 no kugirana umubano na Leta y’amahanga bigamije gushoza intambara gihanishwa imyaka 25.

Captain Kayihura yagaragaje ko ibyo byaha bigize impurirarane mbonezamugambi bityo bakwiye guhanishwa igifungo cya burundu.

Ingingo ya 61 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko habaho impurirane y’ibyaha iyo umuntu umwe yakoze ibyaha byinshi kandi nta na kimwe muri byo cyaciriwe urubanza rwabaye ndakuka.

Igaragaraza ko impurirane y’ibyaha ishobora kuba mbonezamugambi cyangwa mbonezabyaha.

Ingingo ya 62 y’iri tegeko igaragaza ko iyo habayeho impurirane mbonezamugambi, icyo gihe umucamanza atanga ibihano byateganyirijwe icyaha kirushije ibindi gukomera cyangwa igihano ntarengwa cyo hejuru giteganyirijwe icyaha kirusha ibindi gukomera.

Abo barwanyi uko ari 37 bafashwe mu bihe bitandukanye nyuma y’ibitero byagabwe k’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi n’uwa Musanze byakomerekeyemo abatari bake ndetse 15 bakahasiga ubuzima.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwagaragaje ko abari abarwanyi ba P5 bahererwaga imyitozo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gace ka Minembwe ahitwa “Ijabo”.

Muri Mata 2019 ngo nibwo bakoze urugendo rugamije kujya kwihuza n’indi mitwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo bahuze imbaraga zo gutera u Rwanda.

Kwinjizwa mu mutwe w’iterabwoba nta bushake byahindutse iturufu

Nyuma yo gusomerwa umwanzuro w’ubushinjacyaha bugaragaza ibyaha n’ibihano bakwiriye guhabwa, abaregwa bagaragaje ko badakwiye gukirikiranwa kuko nta bushake bagize bwo kujya mu mutwe w’iterabwoba ya P5 na RUD-Urunana.

Uretse abahoze bari muri RUD-Urunana bemeye ibyaha bashinjwa bakanabisabira imbabazi bivuye inyuma, abandi bagaragaza ko hari hakwiye gushyirirwaho impamvu nyoroshyacyaha kubera ko uburyo bisanze muri iyo mitwe batabigizemo uruhare.

Umwe mu baregwa yagize ati “Nk’uko nisobanuye imbere yanyu, nagaragaje ko nta ruhare nigeze ngira kuko nayijyanywemo mbeshywe ko ari akazi ngiyemo. Nasobanuye uko nayigiyemo, uburyo natorotse ndafatwa. Nabasobanuriye uburyo nari naravuye muri P5. Tukigera i Masisi tukaraswaho n’ingabo za Congo, nkaza kwitanga kuri Monusco nayo ikanshyikiriza u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Ese ko nazanye n’abarwanyi umunani ba FDLR bagasubizwa mu buzima busanzwe njyewe ngafungwa, ibyaha nshinjwa bo si byo bashinjwa?”

Mugenzi we na we yagaragaje ko yajyanywe nyuma yo kubeshywa akazi ko gucukura amabuye y’agaciro bamwizeza ko azajya ahembwa ibihumbi 500 Frw ku kwezi.

Yagaragarije urukiko ko yakuwe i Mutobo agafungwa bityo ko yifuza kurenganurwa kuko yemera ko kuba muri uwo mutwe bitamuturutseho.

Nzabamwita w’imyaka 64 yagaragaje ko yinjiye muri uwo mutwe abeshywe. Ati “Maze kugera muri Congo ntabwo nabonaga ubwinyagamburiro sinari kubona uko mpikura. Bankoresheje ibikorwa bashaka igihe kiragera baraduhagurutsa, tugeze mu nzira Leta ya Congo itugabaho ibitero tugira Imana turatatana nza kwitanga kuri Monusco.”

“Ubuzima bwanjye mbona ntacyo bubaye kuva nagera mu Rwanda, kugeza ubu mfite imyaka 64, bityo ubuzima bwanjye mbushyize mu maboko yanyu nk’abacamanza b’u Rwanda.”

Undi wagaragaje ko arengana ni Bigirimana Jean Marie wajyanywe muri P5 afite imyaka 18, yagaragaje ko atari yemerewe gukora igisirikare bityo ko yashimuswe akaza kwisangayo kandi atari kubona uko yigobotora iyo ngoyi.

Ati “Nagiye mfite imyaka 18, narashimuswe ndahohoterwa kuko nagezeyo nkiri muto. Muzakurikize itegeko riharanira uburenganzira bwa muntu kuko imyaka nari mfite ntari nemerewe kuba najya mu gisirikare. Nkaba nasaba kugira ngo ubutabera buhanagure ibyaha bandega.”

Bane basigaye badasabiwe ibihano ni abunganirirwa na Me Mfashingabo Aimable kuko yatanze impamvu z’uko ari mu mahugurwa bityo urukiko rwanzura ko abaregwa bafite uburenganzira bwo kunganirwa mu rukiko.

Urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika iburanisha rikazasubukurwa ku wa 9 Ukuboza 2021, ubushinjacyaha bugaragaza umwanzuro wabwo kuri abo bane ndetse nabo bagahabwa umwanya wo kugira icyo bawuvugaho.

Kuri iyo tariki kandi nibwo abunganira abaregera indishyi bazatanga umwanzuro wabo kuri buri ruhande.

Abaregera indishyi z’akababaro n’ibyangijwe mu gitero cyagabwe i Musanze bagera kuri 19 bahagarariwe n’abanyamategeko batatu kandi igiteranyo cy’indishyi baregera ni miliyoni 188 Frw.

Perezida w'Inteko iburanisha akurikiriye ibisobanuro byatangwaga n'abaregwa
Urubanza rw'abarwanyi bahoze muri RUD Urunana na P5 rurakomeje aho bari gusabirwa ibihano
Uretse abahoze muri RUB Urunana basabye imbabazi abandi bagaragaza ko bagiye muri iyo mitwe bashutswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .