Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bagera ku 1000 ntibarubakirwa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Mata 2019 saa 01:06
Yasuwe :
0 0

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ingaruka nyinshi ku Rwanda, zirimo gutwara ubuzima bw’abarenga miliyoni, ubupfubyi, ubupfakazi, indwara, ihahamuka n’ibindi birimo kutagira aho kuba ku bayirokotse.

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu kigega gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG), itanga inkunga yo kububakira amacumbi, kurihira abanyeshuri, kubafasha mu mishinga iciriritse n’ibindi bigamije guharanira imibereho myiza.

Mu Ugushyingo umwaka ushize, FARG yabaruraga ko mu myaka irindwi ishize mu kubakira abatishoboye yakoresheje asaga miliyari 12Frw, mu gusana inzu zasanyutse n’izishaje hakoreshejwe asaga miliyari 11Frw.

Ni intambwe nziza imaze guterwa ariko haracyari abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bagera ku 1000, batari bubakirwa inzu zo guturamo.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wabereye mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge, yatangaje ko abarokotse Jenoside 1000 hirya no hino mu gihugu batarubakirwa.

Yagize ati “Ku bijyanye no kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside, Leta yaragerageje kubakira abantu benshi batishoboye imibare twari dufite nanone isaga hafi nk’igihumbi batari bubakirwa.”

Yongeyeho ko hari n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi badafite ubushobozi bubakiwe kera ariko inzu zabo zikaba zishaje zikenewe kuvugururwa.

Yagize ati “Hari abubakiwe mbere ariko izo nzu bigaragara ko ba nyirazo badafite ubushobozi bwo kuziyubakira kandi zirenda kubagwaho. Twebwe nka Minaloc n’ikigega FARG, twaravuze ngo reka tubanze twubakire umuntu utarubakirwa na rimwe noneho gahunda zo gusana zize nko mu wundi mwaka ariko byibuze nta muntu wasigaye utarubakirwa kandi yari abikwiye.”

Yongeyeho ko bihaye intego y’uko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira Kamena 2019, wasiga uwacitse ku cumu wese wagombaga kubakirwa yubakiwe.

Mukabutera Beatrice umaze imyaka 24 acumbitse ndetse ubu akaba ari mu nzu acumbikiwemo n’umugiraneza.

Ati “Igihe ni kinini cyane ncumbitse, mfite hafi imyaka 24 ubwo urumva njya mu nzu z’abandi nzivamo kandi mfite n’abana ngenda mbungana na bo. Ntabwo ari ibintu binejeje.”

Yongeyeho ko kuba nawe agiye kubakirwa bizatuma atekereza neza ibikorwa byinshi cyane, ku buryo n’imishinga yose azajya atekereza yizeye ko izajya igenda neza.

Umwaka ushize FARG yavugaga ko guhera mu 1998 ubwo yashyirwagaho, inzu 26 389 zimaze kubakwa naho 3 186 zikaba zarasanwe. Yavugaga ko ikeneye miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ibashe kubaka no gusana inzu z’abacitse ku icumu batishoboye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku 1000 batarubakirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza