Yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye i Bukiro mu Murenge wa Murundi w’Akarere ka Karongi.
Bukiro ni ahahoze ari mu Budaha na Nyatango, ahari imisozi yahoze ituyeho Abatutsi bari bariyubatse bahafite ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard, yavuze ko Budaha na Nyatango hari hatuye Abatutsi bari bariyubatse biteza imbere Jenoside ibicamo benshi, asaba abarokotse Jenoside kongera kuhateza imbere.
Ati "Tuze tuhashyire ibikorwa, twe kujya tuza kwibuka nk’abashyitsi, abacu bishwe bazajya babibona bishime."
Meya Muzungu yavuze ko abateguye Jenoside bashakaga guca gakondo, nk’uko bigaragara mu mbwirwaruhame z’abari abayobozi, urugero Léon Mugesera wavuze ko Abatutsi bazabanyuza muri Nyabarongo.
Ati “Ndashaka ko tuhakunda tukahasubiza uko abakurambere bacu bari barahubatse, tukajya tuza kuyibukira ariko na bo bishimye.”
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, yavuze ko mu Budaha ari ho habaye amarembo y’ingengabitekerezo ya Jenoside yinjira mu yari Perefegitura Kibuye, yaje gucengera, umwe mu bahavuka akica abatutsi basaga 300.
Ndengeyingoma Cyrille wavuze mu izina ry’imiryango ifite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Bukiro yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, kuko yabanjirije n’ibikorwa birimo ubwicanyi bwakorewe Abatutsi n’ubwabaye mu 1.973 yiboneye, kugeza ahunze kuko bashakaga kumwica.
Ati “Abicaga Abatutsi ntibahanwaga ahubwo bagororerwaga nk’abishe, Runangu Telesphore, bamutwikiye mu nzu bagororewe amasambu ye, ndetse n’abandi bagenda bagororerwa amasambu arimo ayanjye.”
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bukiro ruruhukiyemo abarenga 200. Ni rumwe mu nzibutso Akarere ka Karongi, kazasigarana mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!