Abarokokeye Jenoside mu yahoze ari Murambi bagiye kongera kurega Gatete wari Burugumesitiri

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Mata 2019 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gatsibo, bagiye gutanga ikindi kirego kuri Gatete Jean Baptiste wahoze ayobora iyahoze ari Komine Murambi, wahamijwe uruhare mu kurimbura abatutsi bari batuye muri ako gace n’ahandi.

Gatete yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komine Murambi yayoboye kuva 1981 kugera 1993 .

Mu cyumweru gishize ubwo hibukwagwa Abatutsi biciwe i Kiziguro, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Nepomuscène, yavuze ko hari ibyaha Gatete yakoze mu 1990 atigeze aryozwa.

Ati "Gatete yaburanishijwe ku byaha bya Jenoside yakoreye hano i Murambi ariko hari abantu bagera kuri 400 biciwe i Byumba mu 1990 aho babatwitse bakoresheje lisansi n’amakara. Hari harimo 16 bavuye i Murambi kandi batanzwe ku itegeko rya Gatete, iki cyaha ntabwo aragezwa imbere y’amategeko ngo akiryozwe."

Sibomana yavuze ko uretse Gatete hari n’abandi bafatanyije bakidegembya, abarokotse Jenoside bifuza ko bashyikirizwa ubutabera bakabihanirwa.

Yavuze ko benshi mu batutsi mu bishwe icyo gihe harimo na bamwe mu bari abakozi ba Komine Murambi bakoranaga na Gatete akabatanga nk’ibyitso bya FRP-Inkotanyi.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kiziguro Rutinduka Laurent, yavuze ko abo bantu bafashwe biciye mu Kinyamakuru "Ukuri kwa Murambi" cyahitishwagamo abatutsi bivugwa ko ari ibyitso by’Inkotanyi nyuma bagafatwa bakajya kwicwa.

Padiri Rutinduka avuga ko ubwo ingabo za FPR zateraga tariki ya 01 Ukwakira 1990 aribwo Gatete yifashishije iki kinyamakuru bagatangaza amazina ya bamwe mu batutsi bari injijuke icyo gihe bakabashinja kuba ibyitso by’Inkotanyi ubundi tariki 08 Ukwakira bakajya kwicirwa i Byumba.

Sibomana yavuze ko nta kabuza biteguye gutanga ikirego mu gihe cya vuba Gatete nabo bafatanyije kwica abantu 400 bakaburanishwa hagatangwa ubutabera.

Abishwe biswe ibyitso bashyinguye mu rwibutso rukumbi rwabo ruherereye imbere y’Ingoro y’Ubutabera ahahoze Ikigo cya Gisirikare i Byumba.

Abishwe biswe ibyitso bashyinguye mu rwibutso rukumbi rwabo ruherereye imbere y’Ingoro y’Ubutabera ahahoze Ikigo cya Gisirikare i Byumba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza