00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarinzi b’igihango icumi bagiye gushimirwa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 9 Ugushyingo 2022 saa 12:56
Yasuwe :

Abarinzi b’igihango icumi bagiye gushimirwa binyuze mu bihembo bizatangwa, hasozwa ihuriro rya Unity Club-Intwararumuri (Unity Award 2022), rigiye guterana ku nshuro ya 15.

Aba barinzi b’igihango bagizwe n’Abanyarwanda bane n’abanyamahanga batandatu. Mu bazashimirwa barindwi ntibakiriho. Bazaba bashimirwa ibikorwa by’ubutwari byabaranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyamuryango ba Unity Club-Intwararumuri guhera kuri uyu wa 10 Ugushyingo kugeza ku wa 12 Ugushingo 2022, bazahurira mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Iri ni ihuriro ryateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, kuri iyi nshuro hazibandwa ku biganiro byubaka ubumwe n’ubudaheranwa no gukomeza Ndi Umunyarwanda ikaba igitekerezo ngenga mu mibereho n’imigirire y’Abanyarwanda.

Muri iri huriro kandi hazarebwa aho abayobozi bageze imihigo bari bihaye mu rya 14, irimo kongera imbaraga mu rugendo rwa ”Ndi Umunyarwanda” kugira ngo barusheho gusobanukirwa icyo kuba umuyobozi bihatse n’icyo bisaba no guharanira ko ukuri kuganza iteka.

Ku munsi wa nyuma w’iri huririro aribwo hazanahembwa abarinzi b’igihango hazanitabira abayobozi bo mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’Igihugu kugeza ku bayobozi b’Uturere, sosiyete sivile, abikorera, abahagaririye amadini, urubyiruko n’Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu.

Unity Club-Intwararumuri yashinzwe muri Gashyantare 1996 na Madamu Jeannette Kagame. Ni umuryango ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.

Ufite intego yo “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

Umaze gukora ibikorwa by’indashyikirwa birimo kubakira amacumbi ‘Ababyeyi b’Intwaza’ bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba ni abarinzi b'igihango bashimiwe umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .