Ni amahugurwa y’iminsi itanu yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024 ari guhabwa abarinda pariki z’igihugu zirimo Pariki y’Akagera, Pariki ya Nyungwe, Pariki y’Ibirunga, Pariki ya Gishwati-Mukura ndetse n’abakozi b’Ikigo gishinzwe gucunga umutekano cya Isco.
Umuyobozi ushinzwe kurwanya Ikwirakwizwa ry’Intwaro nto muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, CP (rtd) Vianney Nshimiyimana, yavuze ko amahugurwa bazabaha ajyanye no gucunga neza intwaro. Yavuze ko gucecekesha intwaro ari igikorwa kizaba ubufatanye kuri buri wese kugira ngo kigere ku ntego.
Ati “Impamvu aba twabahamagaye ni uko icya mbere bari mu bakoresha intwaro mu buryo bwemewe n’amategeko, begereye abaturage, umutekano w’izo ntwaro urabareba nk’uko ureba buri wese, niyo mpamvu tuba twabazanye.”
CP (rtd) Vianney Nshimiyimana yavuze ko mu Rwanda kugira ngo wemererwe gukoreshwa intwaro ari uko uba uzi kuyikoresha, avuga ko abakozi ba Isco na pariki zitandukanye mbere yo guhabwa intwaro babanza kubona amahugurwa atangwa na Polisi y’u Rwanda n’abandi bakozi babo babahugura. Yavuze ko kandi hakorwa isesengura ku buryo umuntu wese uhawe intwaro akenshi aba yizewe.
ACP (rtd) Damas Gatare ushinzwe gukurikirana no guhuza ibikorwa mu muryango wa RECSA, yavuze ko amahugurwa bari guha abantu bose bakoresha intwaro ari ingenzi cyane mu kwirinda ko intwaro zakoreshwa nabi. Yavuze ko ibindi bihugu bya Afurika bikwiriye kwigira ku Rwanda uko byacunga neza bongera amahugurwa n’ubunyamwuga mu nzego zabo z’umutekano.
Ati “Ibyo byose bigerwaho kubera ubuyobozi bwiza bw’inzego zacu zitandukanye ndetse no gushyira hamwe, kuzuzanya kw’inzego zose z’umutekano.”
Umuryango ushinzwe Kurwanya Ikwirakwizwa ritemewe ry’Intwaro nto muri Afurika ,RECSA, uvuga ko intwaro zirenga miliyoni 100 zitunzwe n’abaturage ndetse n’imitwe yitwaje intwaro hirya no hino muri Afurika, ukaba warihaye kugeza mu 2030 kuba zose zaracecekeshejwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!