Abarimu ntibakozwa ibyo kongera umusanzu utangwa n’abari muri sindika

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 Werurwe 2019 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba Sindika y’abarimu ntibumva uko bafatiwe icyemezo cyo kongera umusanzu batanga buri kwezi, ibintu bavuga ko byakozwe n’abayobozi b’iyi sindika mu nyungu zabo.

Ubusanzwe umunyamuryango wa sindika y’abarimu yatangaga umusanzu wa 100 Frw buri kwezi ariko Inama Nkuru ya Sindika yateranye mu ntangiro z’uku kwezi yemeje ko bazajya batanga 0.5 Frw by’umushahara fatizo.

Ibi bivuze ko nk’umwarimu wo mu mashuri abanza uhembwa ibihumbi 44Frw azajya atanga angana na 220Frw buri kwezi.

Ni umwanzuro ubuyobozi bw’iyi sindika buvuga ko uzatangira gushyirwa mu bikorwa muri Werurwe cyangwa mu ntangiro za Mata 2019.

Abarimu baganiriye na TV1 bavuze ko ari icyemezo bafatiweho n’abayobozi b’iyi sindika bumva ko nta mpamvu yo kuzamura umusanzu kandi n’uwo bari basanzwe batanga batamenyaga irengero ryawo.

Umwe yagize ati “Kuva sindika itangiye kugeza uyu munsi amafaranga yaratangwaga ariko kugeza n’ubu ntakintu wavuga iyo sindika yaba yaramariye abarimu.”

Undi yagize ati “Kongeza umusanzu ntabwo twabyakiriye neza ari nayo mpamvu twebwe nk’abanyamuryango twanditse dusaba ko icyo cyemezo batagifata ku mishahara yacu.”

“Tubona ari nk’icyemezo badufatiye, ari nayo mpamvu tubwira bariya bantu bafata ibyemezo ko bagomba kumenya ko umushahara wacu tuwufiteho uburenganzira, muri rusange ntitwifuza umuntu uwo ariwe wese udukorera ku mushahara uko abitekereje n’uko abyumva atabanje kubitugishaho inama.”

Umunyamabanga Mukuru wa Sindika y’Abarimu, Mukangango Stephanie, yavuze ko iyo nama yafatiwemo imyanzuro myinshi ariko uwo kongera umusanzu ari wo wateje ikibazo.

Yakomeje agira ati “Ariko ni ibintu byakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko, abo batumye twaricaye dusanga tugomba kongera ibikorwa bya sindika birimo imibereho myiza ya mwarimu.”

Mukangango akomeza avuga ko bashaka ko sindika yigira aho gutegereza inkunga z’amahanga.

Ati “Kwigira kwa sindika haba harimo amahugurwa, gahunda ya girinka mwarimu, imishinga iciriritse ku barimu, hakabaho n’imibereho myiza y’abarimu, dushaka gushyiraho ikigega cyihariye cy’abarimu.”

Iyi sindika y’abarimu yatangiye mu 1996, kuri ubu igizwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi 53.

Bamwe mu barimu ntibanyuzwe n'icyemezo cyo kwishyura umusanzu wa 0.5Frw muri sindika yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza