00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu 45% bo mu mashuri yisumbuye ni bo bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 20 June 2025 saa 05:58
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abagera kuri 45% gusa mu barimu bigisha mu mashuri yisumbuye no mu y’imyuga, tekiniki n’ubumenyi ngiro, ari bo gusa bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza, ivuga ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo bazabe bageze kuri 80% mu 2028/29.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki y’Uburezi muri MINEDUC, Dr. Baguma Rose, mu nama ku ishusho y’uburezi mu Rwanda, yateranye kuri uyu wa 20 Kamena 2025, igahuriza hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n’uburezi, hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo bikibangamiye uburezi by’umwihariko mu mashuri yisumbuye.

Dr. Baguma yagaragaje ko abarimu bo mu mashuri yisumbuye na TVET bari ku rugero rushyitse mu Cyongereza ari 45%, bavuye kuri 38% mu 2024/25, hakaba hari intego ko bagomba kugera kuri 80% mu 2029.

Ati “Turashaka ko byibuza tuzamura kuko murabizi ko Icyongereza ari cyo dukoresha nk’ururimi twigishirzamo, yaba ku banyeshuri, yaba no ku barimu, ururimi rw’Icyongereza ni ikintu gikomeye cyane. Tuzahugura abarimu kugira ngo byibuze bazamuke muri aya masomo.”

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwiga no kumenya neza indimi, by’umwihariko Icyongereza nk’ururimi rwigishwamo mu Rwanda, ariko cyane cyane abarimu ko bakwiye kugira ubumenyi buhagije kuko ari byo bifasha n’abo bigisha.

Ati “Iyo wigisha mu Cyongereza, n’iyo wigisha Imibare, ukaba utumva Icyongereza neza kandi ari cyo wigishamo na ya Mibare wigisha abana bagira ikibazo. Rero ni ngombwa ko abarimu tubafasha, kugira ngo urwo rurimi bigishamo barwumve.”

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, ku wa 19 Kamena 2025, Minisitiri w’Inyebe, Dr. Ngirente Edouard, yagaragaje ko hari ingamba Guverinoma yashyizeho mu gukemura ikibazo cy’abarimu badafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza.

Ati “Mwumvise ko twazanye abarimu bo muri Zimbabwe, n’ubu turashaka kuzana abandi, abo twazanye buriya benshi, ni abigisha Icyongereza mu mashuri yigisha uburezi, kugira ngo abarezi bazavamo bazabe bavuga Icyongereza neza.”

“Hari gahunda noneho dufite yo gutanga imyaka ibiri ku barimu bari mu kazi, bakiga Icyongereza, hanyuma bagakora ikizami, ugitsinze akaguma mu bwarimu, utagitsinze bikaba bigaragara ko noneho adashobora kuguma mu bwarimu kuko azaba adashoboye kwigisha mu rurimi rwo kwigishamo.”

Iteka rya Minisitiri Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 12 Ugushyingo 2024 rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’amashuri y’uburezi bw’ibanze riteganya ko ikizamini cy’akazi ku mwalimu kigomba gukorwa mu Cyongereza nk’ururimi rwo kwigishamo, yaba yigisha urundi rurimi kigakorwa muri urwo ashaka kwigisha.

Ingingo ya 10 yaryo irimo igika kivuga ko “Umukandida w’umwarimu akora kandi ikizamini cy’Icyongereza nk’ururimi rukoreshwa mu burezi. Umukandida utsinzwe ntahabwa akazi.”

Rinateganya ko kugira ngo umwalimu azamurwe mu ntera ari uko afite uruhushya rwo kwigisha rutangwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano; afite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu bijyanye no kwigisha; cyangwa amaze imyaka itatu y’uburambe mu ntera arimo.

Anasabwa kandi kuba yaratsinze “isuzumabumenyi ry’Icyongereza rikorwa buri myaka itatu hashingiwe ku bipimo bigenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano; kandi yaratsinze isuzuma risoza amahugurwa nyongerabushobozi hashingiwe ku bipimo bigenwa na Minisiteri ifite uburezi mu nshingano.”

Ingingo ya 46 itegeka ko umwalimu utsinzwe Icyongereza inshuro ebyiri mu masuzuma bakora azajya yirukanwa mu kazi.

Abarimu bo mu yisumbuye bangana na 45% ni bo gusa bafite ubumenyi buhagije mu Cyongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .