Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Ukuboza 2020, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ikiganiro ku bikorwa bya Guverinoma byo mu rwego rw’Uburezi.
Ibi bikorwa byibanze ku byo Leta yakoze muri gahunda ya Guverinoma y’Imyaka irindwi (NST1) yatangiye mu 2017, ikaba izageza mu 2024.
Avuga ku mbaraga Guverinoma yashyize mu kuzamura imibereho ya mwarimu, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko hazamuwe umushahara we ho 10% ndetse hari abamaze kuyabona n’abandi bikaba biri kwihutishwa.
Ati “Abarimu bo mu turere 16 bamaze guhabwa umushahara wabo wongereweho 10%. Hajemo imbogamizi nke ku buryo uturere 16 twamaze kuyaha abarimu, ndetse tukabaha ibirarane byabo. Abo atarageraho ntarenza ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.’’
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko abarimu bari guhembwa hongeweho ibirarane by’amezi yo kuva muri Nyakanga ubwo byemezwaga ko umushahara wa mwarimu ugomba kongerwaho 10 %.
Senateri Mugisha Alexis yashimye intambwe yatewe mu kongera umushahara wa mwarimu ariko asaba ko n’ubundi bakomeza kuzirikanwa.
Ati “Umushahara wa mwarimu uracyari mu mito igaragara muri iki gihugu. Twashimye icyakozwe mu kuwongera ariko ntitwabura no gutekereza ko igihe bikunze uwo mushahara wazongera ukiyongera.’’
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2019, ni yo yafashe umwanzuro wo kongera umushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta.
Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 44 Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 90 Frw, mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120 Frw.
Bisobanuye ko nyuma y’uku kongezwa nk’umwarimu wahembwaga ibihumbi 44 Frw, azabona inyongera ya 10% y’amafaranga yari asanzwe ingana na 4400 Frw.
Mu 2019 Sendika y’Abarimu mu Rwanda yagaragaje ko amafaranga bahembwa adahagije ivuga ko nibura umwarimu akenera ibihumbi 150 Frw buri kwezi kugira ngo abashe kugura ibilo 25 by’umuceri, litiro enye z’amavuta yo guteka, ibilo 20 by’ibishyimbo, imiti ine y’amasabune yo kumesa, ibihumbi 20 byo gukodesha inzu, 1000 Frw cyo gukoresha mu rugendo n’amafaranga 1000 Frw y’ifunguro rya buri munsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!