Byatangajwe kuri iki Cyumweru mu nama y’iminsi itatu iri kubera mu karere ka Kayonza, ihuje abagize ubuyobozi bukuru bwa SYNEDUC, abafashamyumvire n’abashinzwe ubushakashatsi muri iyo sendika.
Nkotanyi Abdon Faustin, Umunyamabanga Mukuru w’iyo sendika, yabwiye IGIHE ko muri iyo nama bagamije gutegura gahunda y’ibikorwa y’imyaka itanu iri imbere no gusuzuma ibyakozwe mu myaka itanu ishize.
Mu byo bifuza gushyiramo imbaraga, Nkotanyi yavuze ko ari ukongera ubuvugizi kugira ngo imibereho myiza ya mwarimu wo mu bigo byigenga, irusheho kuba myiza.
Ati “Umusaruro witezwemo ni uguteza imbere umwarimu mu buvugizi no kumuhugura mu mategeko n’imishyikirano n’abakoresha ku buryo bavuzwa neza, bakabona amasezerano y’akazi yabafasha kuba babona inguzanyo z’igihe kirekire.”
Yavuze ko bateganya no gutanga amahugurwa ku myitwarire ya mwarimu n’uburyo bacunga neza igihe cyabo bakongera umusaruro w’ibyo bakora.
Nkotanyi yavuze ko hari ibitabo bibiri bari gutegura bizatanga inama ku bayobozi b’amashuri n’abarimu ku buryo bwo kunoza neza akazi kabo.
Mu bundi buvugizi SYNEDUC ishaka gushyira imbere, ni ugusaba Leta kuvugurura itegeko rigenga umurimo no guha amahugurwa abarimo bo mu bigo byigenga kimwe n’abo mu bigo bya Leta.
Ati “Abarimu bakeneye ubufasha butandukanye harimo ubuvugizi Kandi bakaba bishimira ibyo turimo gukora.”
Mu Rwanda hari amashuri y’incuke yigenga asaga 1800 arimo ay’incuke, abanza n’ayisumbuye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!