‘Abarimu batize uburezi, nyirabayazana w’ireme ry’uburezi rikemangwa mu Rwanda’

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 30 Nzeri 2018 saa 03:11
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) kivuga ko imwe mu mpamvu ituma ireme ry’uburezi mu Rwanda rikemangwa ari abarimu babukora batarabwize, ari yo mpamvu hafashwe icyemezo ko mu mwaka w’amashuri wa 2019 nta mwarimu utarize kwigisha uzaba akirangwa mu kazi k’ubwarimu.

Guhera mu 1994 abarenga ½ cy’abari mu burezi ntibari barize kwigisha, ibi ngo bikaba byaratewe n’uko abarimu bamwe bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, abandi bagahunga mu gihe abandi bagize uruhare muri Jonoside bari bari mu maboko y’ubutabera.

Uko inzego z’igihugu zagiye ziyubaka ariko, urwego rw’uburezi narwo rwariyubatse ku buryo kugeza ubu mu barimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagera ku bihumbi 63, abagera kuri 98% bize uburezi.

Biganjemo abarenga 50% babwize guhera mu 1998 muri gahunda y’iyakure yashyizweho na leta, mu gihe abandi bagiye bahabwa buruse bakajya kubwiga muri kaminuza.

Mu kiganiro umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) Dr Ndayambaje Irenée, yagiranye na IGIHE, yavuze ko abarimu batize uburezi hari uruhare bafite mu icyemangwa ry’ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Ireme ry’uburezi ubwaryo urishakira mu uritanga ntabwo umwarimu yatanga icyo adafite nta n’ubwo umwarimu yatanga icyo atari cyo. Kuba dufite abarimu batigiye uburezi cyangwa badashoboye bishobora gukoma mu nkokora rya reme ry’uburezi, bashobora kuba nyirabayazana ituma ireme ry’uburezi rikemangwa.”

Hagamijwe guhesha agaciro uburezi mu Rwanda kandi hashingiwe ku bipimo by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi n’Umuco, Unesco, no kuri sitati igenga abarimu mu Rwanda, Dr Ndayambaje yavuze ko kubura kw’ireme ry’uburezi bitewe n’abarimu, byabonewe umuti.

Ati “Uwigisha atarize uburezi niyo yaba ari umuhanga niyo yaba abifitemo uburambe bungana gute aba agomba kugira amasomo ajyanye n’uburezi yiga y’igihe runaka kandi leta yagiye itanga amahirwe benshi bagiye biga mu buryo bw’iyakure ubu bafite impamyabumenyi za A1 zibemerera kwigisha bakuye muri KIE.”

“Hari n’abandi bagiye biga muri kaminuza zigenga ku buryo ubu dusigaranye abarimu 2% batabyize.”

Hari abize uburezi banga kujya kwigisha mu cyaro

Mu bice by’icyaro ngo niho usanga umubare munini w’abarimu bigisha mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye batarize kwigisha, ibi ngo bikaba biterwa n’uko abize uburezi bishakira akazi mu bigo byo mu mijyi.

Dr Ndayambaje yagize ati “Mu mijyi iyo hashyizwe ku isoko umwanya ukavuga uti muri iki kigo cyangwa muri aka karere hakenewe abarimu 10, usanga haza gusaba akazi abantu 500 cyangwa 1000, bigaragaza ko abantu bize uburezi bahari.”

“Ahubwo baba bashaka akazi mu mijyi gusa. Ariko na hariya mu cyaro bagomba kujyayo, ariko hari igihe usanga banga kujyayo kubera ko nta bikorwa remezo nk’amacumbi n’amashanyarazi bihari.”

Ubu ngo muri buri murenge hari icumbi rya mwarimu, bakaba bateganya no kubaka icumbi rya mwarimu kuri buri kigo cy’amashuri mu Rwanda, ibi ngo bikazakemura ikibazo cy’abarimu bangaga kujya kwigisha mu cyaro kubera ikibazo cy’amacumbi.

Hitegwe iki uburezi nibukorwa n’ababwize gusa?

Dr Ndayambaje avuga ko nta kabuza mu minsi iri imbere hari impinduka zidasanzwe zizaba zigaragara mu burezi bwo mu Rwanda.
Ati “Abatarize uburezi batanze umusanzu wabo mu gihe cyabo, ariko ubu igihe kirageze ngo bukorwe n’ababwize kuko burya umwarimu niwe munyeshuri wa mbere, kuba umwarimu bivuga guhora wiga.”

“Nta kabuza hari impinduka zizigaragaza mu minsi iri imbere, ubwo tuzaba tuvuga tuti urwego rw’uburezi rukorwamo n’abize uburezi gusa na rya reme ry’uburezi ku ruhande rurebana na mwarimu hari ibizahinduka, tuzaba tuvuga ko urwego rw’abarimu rwo ari ntashidikanywaho.”

Ikibazo cy’abarimu batize uburezi nikimara gukemuka, ngo hazaba hasigaye gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri mu mashuri.

Bizakorwa hubakwa ibyumba by’amashuri bihagije, ibishaje bisimbuzwe ibishya, hanashakirwe umuti ibindi bibazo bishobora gutuma abanyeshuri batiga neza birimo n’ibyo bahura nabyo mu miryango yabo.

Ireme ry’uburezi mu Rwanda ni kimwe mu bibazo byagiye bikunda kugarukwaho n’inzego ndetse n’abantu batandukanye barinenga ko ridashyitse bagatanga ingero kuri bamwe mu barangiza za kaminuza batanzi no kwandika ibaruwa isaba akazi.

Abandi bagatanga ingero ku bana bamwe barangiza amashuri abanza batanzi gusoma cyangwa kwandika ikinyarwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) Dr Ndayambaje Irenée, yavuze ko abarimu batize uburezi bafite uruhare mu icyemangwa ry’ireme ry’uburezi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .