00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu basabwe kuyoboka ikoranabuhanga mu mitegurire y’amasomo bagaca ukubiri n’ikoreshwa ry’amakaye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 September 2022 saa 11:57
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB) rwasabye abarimu kuva ku gutegurira amasomo mu makaye bakimakaza ikoranabuhanga kuko ari ryo rizabafasha mu gutanga uburezi bufite ireme.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022, mu nama yaguye y’uburezi yatumiwemo abarimu bo mu Karere ka Rwamagana basaga 3600.

Ubusanzwe mu bidanago buri mwarimu asabwa kuba afite harimo n’amakaye ateguriramo amasomo; buri mwarimu asabwa kuba afite ikaye imwe ya buri somo ryose yigisha ariko ngo mu gihembwe kizatangira tariki ya 26 Nzeri siko bizagenda.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko mu rwego rwo kwimakaza ikoranabuhanga hagati y’abarimu n’abanyeshuri, hashyizweho gahunda ya mudasobwa kuri buri mwarimu kugira ngo imufashe mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Yavuze ko abarimu bakwiriye kwifashisha ikoranabuhanga mu gutegura amasomo aho gutegurira mu makaye.

Yagize ati “Ubu aho tugeze tugomba gusezerera amakaye twari dusanzwe duteguriramo hanyuma tugategurira muri mudasobwa. Iki kinyejana cya 21 turimo dukeneye mwarimu ukora ubushakashatsi kugira ngo ahe umwana isomo rijyanye n’igihe tugezemo.”

Dr Mbarushimana yavuze ko muri iki gihe kandi umwarimu akwiriye guha umwana amasomo akanamwereka ibitabo yayakuyemo kugira ngo ashakishe cya gitabo agisome birambuye abe yanahungukira ubundi bumenyi.

Ati “Iyo rero utegurira mu ikaye ntabwo wabona uko wongeramo ibintu bishya, turashaka ko ibyo mutegura bijyana n’igihe bikajyana n’ikoranabuhanga. Ni umwanzuro twafashe kandi natwe twarabitangiye kuko ku rubuga rwacu hariho amasomo yose aho twayashyizeho kugira ngo abe ari ho muyasanga.”

Ikindi kugira ngo umwana abashe kubika ibintu mu bwonko anabibone mu buryo bw’amajwi n’amashusho bisaba gukoresha ikoranabuhanga kuko bifasha wa mwana kubibika kure cyane mu bwonko.”

Yasabye abarimu gukunda ikoranabuhanga bagakoresha za mudasobwa ziri ku bigo abatazifite ngo bakazigura kuko bizabafasha mu gutanga uburezi bufite ireme kandi bujyanye n’igihe.

Ni icyemezo cyakiranwe yombi n’abarimu

Umuhoza Chantal wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gishore yavuze ko bishimiye cyane gutegura bakoresheje ikoranabuhanga kuko bigiye kubafasha gucungura igihe bakoreshaga bandika mu makaye.

Ati “ Wasangaga buri mwarimu afite amakaye menshi ateguriramo no kuyaterura ugasanga ni ikibazo, ubundi kurera ni ukwegeranya amakuru y’uyu munsi n’aya kera, abenshi rero wasangaga bagendera ku makaye bateguriyemo kera none ubu tugiye kujya dutegura mu gihe gito tubyegeranye ubundi duhe abana isomo ryateguwe neza rifite n’ingero nyinshi.”

Musoni François wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mwulire, yavuze ko akenshi wasangaga hari abarimu bafite amakaye bamaranye igihe kirekire ariyo bigishirizamo, kongera kwandukura ngo bongeremo ibishya bikagorana kubera umwanya muto.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abarimu kuzamura ireme ry’uburezi bikagaragarira mu mitsindire y’abana. Yabasabye kandi gukora cyane bakiteza imbere ngo kuko igihugu cyabongereye n’umushahara.

Inama yaguye y’uburezi mu Karere ka Rwamagana yari ifite insanganyamatsiko igira iti “ Iterambere rya mwarimu, umusingi w’ireme ry’uburezi.”

Bamwe mu barimu bitabiriye Inama y'Uburezi mu Karere ka Rwamagana
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abarimu kuzamura ireme ry’uburezi bikagaragarira mu mitsindire y’abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .