Abarimu basabiwe umwihariko mu kwigishwa uburenganzira bw’abana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ukwakira 2019 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Impirimbanyi z’uburenganzira bw’abana zagaragaje ko hakenewe imbaraga mu bukangurambaga bugamije kurushaho kwereka abarimu uko bagira uruhare mu kumenyekanisha uburenganzira bw’abana.

Ubu busabe bwatanzwe mu gihe hamaze iminsi hagaragara ibikorwa byo gusambanya abana mu mashuri bikozwe n’abarimu babo n’ibindi by’ihohoterwa ribakorerwa.

Abashinzwe iby’uburezi bo basaba abagize umuryango Nyarwanda kudaharira iki kibazo abanyeshuri n’abarezi gusa ahubwo gikwiye kuba icya bose n’inzego z’ubutabera zigahana zitajenjekeye abaguye muri icyo cyaha.

Abanyeshuri baganiriye na RBA batanze inama kuri bagenzi babo zo gukomera ku ndangagaciro zabo no gutegura ahazaza no kwihutira gutanga amakuru mu gihe hari ushatse kubaganisha mu ngeso mbi.

Mugabekazi Queen wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mont Kigali APACE, yagize ati “Hagize unshuka nanjye nakwirinda kuko njye icyo ngambiriye ari ukubaka ejo heza hazaza, nkaba nzi ko nimbikora, ubuzima bwanjye nta cyerekezo mbuha.’’

Umutesi Julia yagize ati “Ku kibazo cy’abana basambanywa n’abarezi babo, hagize umwarimu ubimbwiye nabimenyesha ubuyobozi, kuko nta burere yaba ari kumpa, uwakandeze ni we waba ari kunyangiza. Ari n’umuyobozi w’ikigo nabimenyesha polisi ikabikurikirana.’’

Kayitare Jean Paul uri mu bashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri APACE, yavuze ko ikibazo cy’abana basambanywa kizakemuka bigizwemo uruhare na buri wese.

Yagize ati ‘‘Icyakorwa cya mbere ni ubukangurambaga, ikindi cya kabiri ni uko umurezi agomba kurangwa n’ingangagaciro kuruta izo kuba umubyeyi. Ku bana bo bakwiye gutanga amakuru ku bagomba kubafasha hakiri kare.’’

Ababyeyi na bo basabwe kutareberera iki kibazo ahubwo bagafatanya n’abarimu gutanga uburere butuma abana bakura bitandukanya n’ikibi.

Umwe mu Mpirimbanyi z’uburenganzira bw’umwana, Murwanyashyaka Evariste, yavuze ko abarimu bakwiye guhabwa inyigisho ku burenganzira bw’umwana.

Ati “Abarimu na bo bakwiye gukomeza kwigishwa ku burenganzira bw’umwana, bakigishwa abana barera, ikindi ni uko twifuza ko mu bigo byose hajyaho amabwiriza yo kurengera umwana, ku buryo buri mwarimu atangira akazi amaze kuyasinyaho. Ikindi ni uko kubera ko amakuru ku bakora ibyo ari make, dusaba abana kuvuga ibyababayeho cyangwa ibyenda kubabaho.’’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yasabye ababyeyi kwigisha abana kwifatira icyemezo cyo kwanga ikibi.

Yagize ati “Bisaba ko abana tugomba kububakamo ubushobozi aho umwana yifatira icyemezo cyo kuvuga ngo ’’oya’’, igihe icyo ari cyo cyose abona hari umuyobora mu nzira itari nziza.’’

Yakomeje ati “Abafashwe twifuza ko bahabwa ibihano by’intangarugero bikamenyekana bikabera n’intangarugero ku wundi wabikora.Ariko ubwo turasaba ko mu mashuri habaho uburyo bwihariye bwo gukurikirana abarezi, gukumira umurezi watandukira inshingano ze, ariko na none ni ubufatanye n’ababyeyi.’’

Mu bushakashatsi bwakorewe mu mirenge 52 mu turere 10 bukozwe n’umuryango CLADHO, bwerekanye ko mu bana 818 batwaye inda muri bo 2% bazitewe n’abarezi babo.

Imibare itangwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, igaragaza ko mu myaka itatu ishize hakiriwe ibirego 9000 by’abana basambanyijwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza