Abarimu barenga 1500 batahuweho ko batagira ibyangombwa byuzuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Ukwakira 2020 saa 02:39
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko abarimu 1566 bigisha mu mashuri ya leta bakora badafite ibyangombwa biteganywa bibemerera kuba mu myanya barimo, nk’uko bigaragara muri raporo y’ibikorwa by’iyi komisiyo y’umwaka wa 2019/2020.

Iyi raporo igomba kugezwa kuri Sena kuri uyu wa Mbere nyuma ya saa Sita, igaragaza ko abo barimu bangana na 6.6% by’abakora uyu mwuga bose, bakomeje gukora kandi badafite dosiye zuzuye, ibyo bigaterwa ahanini n’ubushobozi buke bw’abagenzuzi b’umurimo bamwe.

Urugero rutangwa muri iyo raporo nk’uko New Times yabitangaje, harimo amashuri atandatu yo mu Karere ka Nyagatare, aho nta n’umwe ufite ibyangombwa. Mu barimu 2430 muri ako karere, 807 nta byangombwa bafite.

Naho mu Karere ka Nyamagabe, abarimu 391 mu 2586 nta byangombwa bafite, mu gihe muri Gicumbi, abarimu 187 mu 2619 nta byangombwa bafite.

Iyi raporo kandi ivuga ko mu barimu 23617 mu turere 11, bitazwi neza uburyo abarimu 4087 batangiye akazi kuko nta mabaruwa abashyira mu myanya agaragaza uko bashyizwe mu kazi.

Iyo raporo kandi igaragaza ko abarimu 762 bari mu kazi kandi batarigeze bagaragaza impamyabumenyi zabo, ibyo bigatera amakenga hibazwa niba imyanya barimo koko bakwiye kuba bayirimo.

Si ubwa mbere ikibazo cyo kutuzuza ibyangombwa kuzamurwa kuko mu Ukwakira umwaka ushize Minisiteri y’Uburezi yatanze amezi abiri ku barimu badafite ibyangombwa bisabwa, kuba bavuye mu myanya barimo.

Icyo gihe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB, Dr Ndayambaje Irenée, yavuze ko kuba mwarimu yujuje ibikenewe byose ari kimwe mu bituma umunyeshuri abasha gutsinda mu ishuri.

Yemeje ko abarimu batujuje ibisabwa bagomba kwirukanwa, kugira ngo bahe umwanya abarimu nibura 7214 leta iteganya guha akazi muri uyu mwaka.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu gihugu hari abarimu 63000, aho abujuje ibisabwa mu mashuri abanza bangana na 98.6 ku ijana, naho mu mashuri yisumbuye bangana na 76 ku ijana.

REB ivuga ko abarimu bujuje ibisabwa bari mu bituma n'abanyeshuri batsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .