00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu badafite amabaruwa ya burundu babangamiwe no kutemererwa inguzanyo

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 9 December 2024 saa 02:24
Yasuwe :

Abarimu batagira amabaruwa ya burundu abashyira mu kazi, bagaragaje ko bahura n’imbogamizi zitandukanye zirimo no kwimwa inguzanyo muri Koperative Umwarimu SACCO.

Munganyinka Spéciose wigisha ku Ishuri Ribanza rya Kagunga mu Karere Ka Nyanza, yabwiye Radio Rwanda ko amaze imyaka 25 mu burezi ariko atagira ibaruwa ya burundu.

Yagize ati “Icyo gihe kwinjira mu kazi ntabwo amabaruwa yari ngombwa kuko ntazo baduhaga ariko hari bake bagiye bazihababwa. Haje Koperative Umwarimu SACCO ariko kugira ngo uhabwe inguzanyo ugasabwa ibaruwa ya burundu. Twakomeje kujya dusaba ayo mabaruwa ariko kugeza ubu ntabwo turayabona”.

Habakurama Théophile na we umaze imyaka 15 mu burezi, yavuze ko kutagira ibaruwa y’akazi ya burundu we na bagenzi be bakomeje kujya babigaragaza abayobozi bakabizeza kubafasha ariko ntihagire igikorwa.

Abo barimu bahuriza ku kuba ibyo bibadindiza mu iterambere ryabo kuko nko kudahabwa inguzanyo abandi bagenewe bituma badatera imbere uko bikwiye.

Ntazinda Erasme uyobora Akarere ka Nyanza nka kamwe mu tugaragaramo icyo kibazo, yasabye abo barimu kwandikira ubuyobozi bugakemura icyo kibazo.

Ati “Abafite icyo kibazo bose bagana ubuyobozi bw’ibigo bikandikira akarere biyasaba [amabaruwa] tukayabakorera”.

Mugenzi Léon ushinzwe iterambere ry’abarimu mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi bw’Ibanze (REB), yavuze ko icyo kibazo batangiye kugikoraho isuzuma mu gihugu hose ngo bagikemure.

Ati “Ku bufatanye n’uturere twose twatangiye isuzumabushobozi ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri. Icyo kibazo na cyo kizakurikiranwa aho kizagaragara hose kugira ngo hasuzumwe impamvu zikihishe inyuma."

Yakomeje ati “Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu amara imyaka icumi atarabona ibaruwa ya burundu kandi ubundi nyuma y’umwaka umwe w’igeragezwa, umwarimu akorerwa isuzuma yagira amanota nibura 70% agahabwa ibaruwa ya burundu”.

Iki kibazo cy’abarimu ntikagaragara mu Karere ka Nyanza gusa kuko hirya no hino mu gihugu naho kirahari.

Bamwe mu barimu bagaragaje ko kutagira amabaruwa ya burundi bituma batabasha kubona inguzanyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .