00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu 150 batashye bimyiza imoso nyuma yo kwifotozanya laptop bemerewe zigasubizwa mu bubiko

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Abarimu bagera ku 150 bo mu turere tw’Umujyi wa Kigali batunguwe no gutaha amaramasa nyuma y’aho ku wa 23 Gicurasi 2021 bahamagawe ngo bashyikirizwe mudasobwa (Laptop) bemerewe ariko zigasubizwa mu bubiko nyuma yo kuzifotorezaho.

Izi mudasobwa ni izatanzwe n’ubuyobozi bwa Shampiyona Nyafurika y’Imikino ya Basketball (BAL) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’Ibanze (REB) muri gahunda yo gukomeza kwimakaza ikoranabuganga mu myigishirize.

Nubwo ku ibaruwa ibatumira inabateguza ko bagomba kubanza kwipimisha Covid-19 bari babwiwe ko bazahita bahabwa mudasobwa zabagenewe bakazitahana, si ko byagenze kuko ngo nyuma yo kuzihabwa ku mugaragaro abarimu 10 bari bazihawe nk’ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya REB na BAL bongeye kuzisubiza.

Aba barimu uko ari 150 bigisha mu mashuri aherereye mu turere dutatu two mu Mujyi wa Kigali, ari two Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, basobanuriwe ko impamvu nyamukuru ari uko hari porogaramu z’ibanze zitarashyirwamo bityo ko bazaziboherereza ku bigo bigishaho zimaze gushyirwamo. Bo bavuga ko bitanyuze mu mucyo bitewe n’uko bari barategujwe kandi REB bitayitunguye.

Abaganiriye na IGIHE batifuje ko amazina n’ibigo bigishaho bitangazwa bavuze ko batashye bimyiza imoso nyuma yo kubura ibyo basezeranyijwe.

Umwe yagize ati “Rwose byaradutunguye kuko baraduteguje batubwira ko turi buzitahane [mudasobwa]. Twaje twiteguye ko tuzijyana ariko batubwira ko hari porogaramu zitarashyirwamo bityo ko tugomba kuzisubiza bakabanza kuzishyiramo bakazazituzanira ku bigo twigishaho.”

Yavuze ko kandi bafite icyizere kuko urwego nka REB rudashobora kugira ubundi buriganya bityo ko bategereje ko zibageraho mu mashuri yabo aho bigisha cyane ko bahawe isezerano n’ubuyobozi ko bitarenze iki cyumweru bose bazaba bamaze kuzihabwa.

Undi wigisha mu Ishuri riherereye mu Karere ka Gasabo yavuze ko ubuyobozi bwa REB bwabatengushye.

Ati “Birababaje gusa nta kundi byari kugenda n’ubundi twarabyakiriye dukurikije uko badusobanuriye. Njyewe mbona ikosa ryarabaye mu gutanga itangazo riduhamagara, iyo badashyiraho ko tuzazitahana nta kibazo twari kugira ariko bari badusezeranyije ko tuzihabwa, bivuze ko badutengushye.”

Umwarimu wigisha mu ishuri riherereye mu Karere ka Nyarugenge we yavuze ko akurikije imyiteguro bari bagize n’uburyo bategujwe bitagakwiye kugenda gutyo kuko na REB yari kuba yarabiteguye na mbere.

Ati “Ni byo ntabwo twazitahanye nk’uko bari babitubwiye. Ikibazo twagize ni ukwibaza niba baraduteguje bo batari bitegura ngo ibyo bibura bishyirwemo.”

Mu butumwa bugaragara ku rubuga rwa Twitter rwa REB, iki kigo cyavuze ko impamvu abarimu batatahanye mudasobwa ari uko abatekinisiye bacyo bashaka kubanza kuzishyiramo porogaramu z’ingenzi ku barimu mbere yuko bazitwara. Ngo nta mpungenge abarimu zigenewe bakwiye kugira mu gihe imyirondoro yabo ihari kuko bazazigezwaho mu bigo bakoreramo.

Nyuma yo kwifotoza bigaragara ko bahawe mudasobwa basabwe kuzisubiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .