Abarimu 1300 bari ku rutonde rw’abategereje akazi bagiye kugahabwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nyakanga 2020 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe uburezi (REB) cyatangaje ko abagera ku 1300 bakoze ikizamini cy’akazi k’ubwarimu mu Ukuboza 2019, bagashyirwa ku rutonde rw’abategereje bagiye kugahabwa mbere y’uko abarimo gukora ibizamini bagahabwa.

Kuri uyu Kabiri tariki 14 Nyakanga, mu gihugu hose hatangijwe ibizamini by’akazi ku bashaka kuba abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho abakandida 35,000 aribo bazindukiye mu bizamini by’akazi ko kwigisha.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda(REB),Dr. Ndayambaje Irenée, yabwiye IGIHE ko abarimu bari baratsinze ikizamini cy’akazi mu Ukuboza umwaka ushize, ari bo bazatangirirwaho mu kugatanga.

Yasobanuye ko ibi biteganywa na sitati nshya y’abarimu yasohotse tariki 16 Werurwe 2020, ivuga ko urutonde rw’abemerewe akazi bategereje [waiting list] rumara amezi 24, bikaba bivuze ko n’abatsinze mu Ukuboza 2019, amanota yabo agifite agaciro.

Ati “Bariya barimu nibo bagomba guherwaho bahabwa imyanya hagakurikiraho abangaba barimo gukora ibizamini. Ubu dufite 1300 bari ku rutonde rw’abategereje bagomba guhita bahabwa imyanya”.

Dr Ndayambaje yakomeje avuga ko hakenewe abarimu benshi ari nayo mpamvu mu minsi iri imbere bazafungura imiryango bakakira abandi bakandida bagakoreshwa ibizamini.

Ati “Dukeneye abarimu barengaho gato ibihumbi 28 mu burezi bw’ibanze ariko birumvikana no mu bumenyi ngiro bafite abo bakeneye. Ntihagire ugira impungenge ngo narakoze ndatsinda none sinabonye umwanya”.

Mu Rwanda hari abanyeshuri biga mu mashuri abanza bagera kuri 2,479,366 n’abandi 636,162 bo mu mashuri yisumbuye, gusa iyi mibare iziyongera ubwo umwaka w’amashuri uzaba wongeye gutangira. Mu mashuri abanza higishamo abarimu 41 573 naho mu mashuri yisumbuye higishamo 21 990.

Kuri uyu wa Kabiri abashaka akazi ko kwigisha batangiye gukora ibizamini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .