00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu igihumbi bigisha mu mashuri abanza barangije Kaminuza

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 16 August 2024 saa 01:03
Yasuwe :

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko abarimu igihumbi bigisha mu cyiciro cy’amashuri abanza mu Rwanda, basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza .

Umwuga wo kwigisha usaba abawukora guhora biyungura ubumenyi, bakanahabwa amahirwe yo gukomeza amashuri mu byiciro byisumbuyeho.

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza uko ibikorwa by’uburezi byari bihagaze mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 igaragaza ko nta mwarimu ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) wigisha mu mashuri abanza mu gihe mu mwaka wa 2021/22 bari babiri.

Abasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza bari 14 mu 2021/22, na bo raporo igaragaza ko nta n’umwe wari ukibarizwa mu mashuri abanza mu 2022/23.

Biteganyijwe ko umurezi mu mashuri abanza agomba kuba afite nibura impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye ariko n’abayirengeje bashobora kuhakora.

Imibare igaragaza ko abarimu bo mu mashuri abanza 1000 barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, barimo abagabo 565 n’abagore 435. Gusa uyu mubare waragabanyutse kuko mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 abarimu barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza bari 2,380.

Muri iki cyiciro kandi harimo abarimu 458 barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza na bo biganjemo abagabo kuko ari 280 mu gihe abagore ari 178.

Na ho mu mashuri yisumbuye habayeho igabanyuka ry’abarimu ku ijanisha rya 12%. Abafite icyiciro cya gatatu cya kaminuza bari 234 ariko mu mwaka wa 2022/23 hari hasigayemo umwe gusa.

Ni mu gihe abafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye bagabanyutse ku rugero rwa 40% kuko bari 2,760 bagera kuri 1,644 mwaka w’amashuri wa 2022/2023.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Dr Nelson Mbarushimana aherutse gutangaza ko abarimu mu byiciro bitandukanye bagenda bagira gahunda zitandukanye ku buryo buri mwaka hongerwamo abandi.

Ati “Abakomeza amasomo yabo, hari abandi bagira andi mahirwe bakajya ahantu hagiye hatandukanye twe rero dufite inshingano y’uko umwarimu wagiye tumusimbuza undi. N’ubu turi gukorana n’uturere kugira ngo turebe aho abarimu bagiye bagenda bakeneye gusimburwa kugira ngo tubashe kubashyira mu myanya.”

REB kandi ihamya ko bakomeza guhugura aba barimu kugira ngo mu gihe bari imbere y’abanyeshuri bashobore kwigisha inyigisho zigezweho kandi zijyanye n’ikinyejana.

Abarimu bigisha mu mashuri abanza bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye ari na bo benshi cyane ni 66,048. Aba barimo abagore 37,812 n’abagabo 28,236.

Abarimu bigisha mu mashuri abanza 1000 barangije kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .