Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu witabirwa n’abarimo Patrick Mboma wakiniye ikipe y’igihugu ya Cameroun, n’amakipe nka Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.
Aba bayobozi basuye uru rwibutso batemberezwa ibice bitandukanye ari nako basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda n’uko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yahagaritswe bivuye mu bwitange bw’Ingabo za RPA.
Bashenguwe n’ubugome bwagaragaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa bashima inzira y’ubumwe n’ubwiyunge yafashwe na Leta y’Ubumwe nyuma yo guhagarika Jenoside.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rubitse amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urugendo rwo kwiyubaka n’uburyo abagize uruhare muri Jenoside babashije gukurikiranwa bagahanwa n’inkiko zitandukanye zirimo n’inkiko gacaca zaciye imanza zirenga miliyoni 1,9 .
Kugeza ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bazira uko bavutse isaga ibihumbi 259 mu gihe mu minsi 100 gusa Jenoside yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.
Aba bayobozi bari mu Rwanda nyuma yo gusinyana amasezerano n’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda agamije gutegura irushanwa ry’Isi ry’Amakipe y’Abava- vétérans (Veteran Clubs World Championship riteganyijwe kubera mu Rwanda mu 2024.
Ni umuhango kandi wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gicurasi 2022, witabiriwe n’abayobozi b’amashyirahamwe yombi ari bo Nizeyimana Mugabo Olivier uyobora FERWAFA, Siewe Fred uyobora FIFVE, ndetse na Patrick Mboma.
Nyuma yo gishyira umukono ku masezerano Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abakunyujijeho(Veterans) mu mupira w’amaguru ku Isi “FIFVE”, Siewe Fred yavuze ko ashimishwa no kuba uyu mushinga abawutekereje kandi biteguye kuwushyira mu bikorwa ari abanyafurika.
Yavuze ko u Rwanda ari igihugu kibikwiye kuba kigiye kwakira iri rushanwa.
Iki gikombe cy’isi cy’Aba- veterans kizabera mu Rwanda mu 2024, kizaba ari ubwa mbere kibereye muri Afurika kuko ibindi bikombe bibanza byabereye ku mugabane w’i Burayi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!