00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abari kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 9 May 2024 saa 08:20
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi ba sosiyete eshanu zubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse zigenera Akarere ka Bugesera inkunga ya miliyoni 12,6 Frw yo kugura inka 18 zizahabwa abarokotse, zinatanga asaga miliyoni 1 Frw yo kubungabunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashora.

Izo sosiyete ni Dar Al-Handasah, Bugesera Airport Company (BAC), Airport and Travel Logistics (ATL), DG Jones, ndetse na Mota Engil Africa. Abayobozi n’abakozi bazo bakaba bakoreye igikorwa cyo kwibuka mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera ku wa 08 Gicurasi 2024, ndetse banasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashora rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi 5229.

Umuyobozi watanze ubutumwa mu izina ry’izo sosiyete zose, Muheto Jules Ndenga, yavuze ko kuba izo sosiyete zafashe uwo mwanya wo kwibuka ari uguha agaciro Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu 1994, ndetse no gukomeza abarokotse bakibutswa ko batari bonyine.

Ati ‘‘Uyu munsi twe nk’abubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, turifatanya n’Abanyarwanda bose tuzirikana abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mi wo mwanya wacu wo kubereka ko ari ab’agaciro kuri twe no ku gihugu cyacu twese.”

‘‘Ndihanganisha cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, duhora dufatanya namwe, hari ibindi bikorwa bizakurikira tuganira n’abayobozi b’umurenge byo kubafasha, ariko tukazagira umunsi wabyo twagize igikorwa cyo gutanga inka.’’

Iki gikorwa cyo kwibuka kandi cyaranzwe na gahunda zitandukanye, aho hanatanzwe ibiganiro bigaruka ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, hanagarukwa ku bunyamaswa bukabije yakoranwe mu Karere ka Bugesera.

Umukozi wa Ibuka mu Murenge wa Gashora watanze ikiganiro, Kanani Venuste, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari abitwaje ko yakozwe kubera ihanuka ry’indege ry’uwari Perezida w’Igihugu, Juvénal Habyarimana ibyo akaba ari urwitwazo, kuko nk’Abatutsi bo mu Karere ka Bugesera no mu myaka ibanziriza icyo gihe nko mu 1990 bicwaga.

Ibi kandi byongeye gushimangirwa na Ntivuguruzwa Aciel warokotse. Yari afite imyaka 22 y’amavuko ndetse akaba yari atuye muri Gashora ubwo jenoside yabaga.

Yavuze ko mu 1994 ari mu bahungiye kuri Komine Gashora bahizeye ubutabazi kuko bari barahahungiye no mu 1992 ubwo hageragezwaga jenoside muri ako gace ntibagire icyo baba, ariko ntibibe ari ko bigenda mu 1994 kuko benshi bahunganye na we bishwe.

Ati ‘‘Nta handi twatekereje, twatekereje kuza hano hahoze ari Komine Gashora […] kuko no mu 1992 habaye igeragezwa rya jenoside aba ari ho duhungira, ariko icyo gihe ababashije kuhahungira ntacyo babaye mu 1992, ni yo mpamvu ari ho twatekereje ko nituhagaruka biri bumere nk’ubushize ko ntacyo tuzaba.’’

‘‘Ku itariki ya 08 Mata mu 1994 mu gitondo batugabyeho ibitero, ariko byari ibitero byo kutica ahubwo ari ibyo kugenda basahura uwo bahuye mu nzira bakamukubita, yari gahunda yo kugira ngo bahurize abantu hamwe hano kuri komine kugira ngo bizanaborohere gusohoza imigambi yabo (yo kwica Abatutsi bahahungiye).’’

Ntivuguruzwa yashimiye Perezida Paul Kagame wafashishe abarokotse bakiyubaka bakajya no mu mashuri. Ubu Ntivuguruzwa Aciel ni umugabo wubatse, akaba n’umuforomo mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali [CHUK].

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette, na we yagarutse ku mwihariko w’uko Akarere ka Bugesera kakorewemo ibikorwa bibi byo gutoteza no kwica urubozo Abatutsi guhera mu 1959, kuko hatari ibikorwa remezo ndetse hakaba n’isazi za tsetse zaryaga abantu bakanapfa, akomoza ku kuntu Abatutsi bahazanwaga ngo zibice.

Ati ‘‘Amateka atubwira ko kubera ubutegetsi bubi bwaranze repubulika ya mbere n’iya kabiri mu Rwanda, umugambi wa jenoside mu Karere ka Bugesera watangiye mu myaka ya 1959 aho Abatutsi bavanwe mu bice bitandukanye by’igihugu bagashyirwa muri Bugesera hatari ibikorwaremezo hari imibereho mibi ndetse n’isazi ya tsetse kugira ngo bicwe n’imibereho mibi.’’

‘‘By’umwihariko kandi muri Bugesera dufite amateka ko habaye igeragezwa rya jenoside mu Ukwakira 1992 Abatutsi benshi baricwa bahasiga ubuzima, batwikirwa inzu, banyagwa inka zabo barasahurwa batwarwa imitungo yabo, ariko kandi ntabwo yari igerageza kuko ntawe ugerageza yaca abantu, ahubwo na yo yari jenoside ubwayo.’’

Imanishimwe Yvette, yashimiye ubuyobozi buriho ko bwahinduye amateka y’u Rwanda ndetse no muri Bugesera by’umwihariko, none ubu aka karere kakaba karahinduriwe ayo mateka mabi kakaba kari gutera imbere ku rwego kari no kubakwamo Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.

Yanashimiye ubuyobozi bwa sosiyete ziri kucyubaka buri kugira uruhare no mu iterambere ry’ako karere, by’umwihariko abushimira inkunga ya miliyoni 12,6 Frw yo kugura inka 18 zizorozwa abarokotse, bunatanga asaga miliyoni 1 Frw yo kubungabunga Urwibutso rwa Jenoside rwa Gashora.

Abitabiriye iki gikorwa basabwe kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda
Abayobozi n'abakozi ba Sosiyeye zubaka Ikibuga cy'Indege cya Bugesera bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Muri iki gikorwa hanacanwe urumuri rw'icyizere
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa bashyize indabo ahashyinguwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gashora
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashora, Umulisa Marie Claire yitabiriye iki gikorwa
Umukozi wa Ibuka mu Murenge wa Gashora watanze ikiganiro, Kanani Venuste, yavuze ko na mbere ya 1994 Abatutsi bicwaga
Umuyobozi watanze ubutumwa mu izina ry’izo sosiyete zose, Muheto Jules Ndenga, yavuze ko kuba izo sosiyete zafashe uwo mwanya wo kwibuka ari uguha agaciro Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu 1994
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Bugesera ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Imanishimwe Yvette, yashimiye sosiyete eshanu zatanze inkunga yo gufasha abarokotse no kubungabunga Urwibutso

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .