Ni inkunga babona binyuze mu mishinga y’iterambere bategura igaterwa inkunga abandi bagafashwa binyuze mu ma koperative arenga 36 aterwa inkunga na Pariki y’Akagera.
Muhayimana Heledione utuye mu Mudugudu wa Rwisirabo mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwiri avuga ko yahoze akora akazi k’ubuhigi.
Uyu mugabo avuga ko ubuhigi yabutangiye mu 2010 aza kubureka mu 2018.
Ati “ Impamvu naburetse nararebye mbona nta nyungu irimo abo nakoranaga nabo bari bamaze kubafunga nanjye nyuma baramfata baramfunga nyuma baza kundekura.”
Muhayimana yavuze ko nyuma yo kurekurwa yahise atangira akazi ko gukanika moto aza no guterwa inkunga na Pariki binyuze muri koperative bashinze.
Ati “ Nkiri umuhigi nabaga ndeba nk’umujura nabonaga abakozi ba Pariki nkihisha nabona Polisi nkihisha, nagendanaga moto mpora mpetseho inyama z’inyamaswa zitandukanye zabaga zishwe n’abahigi banjye.”
Yavuze ko yafunzwe inshuro zirenze eshanu azira guhiga muri Pariki y’Akagera.
Bimwe mu byatumye abireka avuga ko ari ugutinya ibihano byashyizweho byo gufunga imyaka myinshi ndetse n’uburyo yabonye abagiye babireka bagiye bafashwa na Pariki kwiteza imbere bakavamo abantu bakomeye.
Ati “Mu minsi ishize twakoze koperative ibungabunga ibidukikije ubwo baradufasha hari inkunga bacisha muri Koperative zikatugeraho, uretse ibyo banampaye akazi ko gushakisha abandi bantu banze kureka ubuhigi iyo tumufashe tumushyikiriza Pariki na Polisi.”
Nzeyimana Naphtal nawe wahoze ari umuhigi, we avuga ko yabutangiye 2011 aza kubureka mu 2018 nyuma yo kubona ko bagenzi be bafunzwe.
Zimwe mu nyamaswa bakundaga guhiga harimo imbogo, inyemera, impala n’izindi nyinshi.
Ati “Bamaze gushyiraho uruzitiro haje abatangabuhamya batangira kutwigisha banatwereka ko ababiretse Pariki y’Akagera yabafashije kubaho neza biciye mu ku batera inkunga ubu meze neza ntakibazo mfite.”
Pariki y’Igihugu y’Akagera iherutse gusangiza urwunguko abaturiye iyi Pariki aho bashyikirijwe ibikorwaremezo bitandukanye byubatswe mu Mirenge ya Rwinkwavu, Kabare, Mwiri, Gahini na Murundi.
Mu bikorwaremezo byubatswe harimo Isoko rya Kageyo, Agakiriro ka Cyarubare, Ibagiro rya kijyambere rya Rwinkwavu.
Hubatswe kandi inzu ibamo abarimu mu Murenge wa Murundi no mu Murenge wa Gahini, amashanyarazi yatanzwe mu Mudugudu wa Gisunzu mu Murenge wa Mwiri ndetse no ku ishuri ryisumbuye rya Ndego.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko hari koperative nyinshi zikorana n’iyi Pariki, aho umwaka ushize zinjije miliyoni 184 Frw zavuye mu bikorwa Pariki ikorana n’aya makoperative.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!