00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvunyi wungirije yanenze abateranya leta n’abaturage

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 21 Kamena 2021 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, ubwo yasuraga Akarere ka Rusizi akahasanga imanza nyinshi z’akarengane, yavuze ko kurenganya abaturage bidatanga umusanzu wo kubaka igihugu ahubwo biteranya abaturage na leta.

Kurenganwa mu manza akenshi usanga bikorwa na bamwe mu baba bakurikiye inyungu zabo ku giti cyabo bahawe ruswa, bigatuma ikibazo bagikemura uko bidakwiye.

Ubwo Umuvunyi Wungirije yasuraga Akerere ka Rusizi, abaturage bamugejejeho bimwe mu bibazo bamaranye igihe bemeza ko barenganyijwe mu ikemurwa byabyo.

Urugero ni umubyeyi waburanye imitungo mu 2007, akaza gutsinda ariko ya mitungo yahawe abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakaza kuyiha undi bavuga ko na we yayitsindiye.

Nyuma yo kumva ibi bibazo, Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yabwiye Radio 1 ko iyo umuturage arenganyijwe mu rubanza abaruciye nta musanzu baba bahaye leta ahubwo baba bayiteranyije na wa muturage.

Ati “Abaca izo manza na bo ni abantu, wabonye nka ruriya rubanza rw’abagore babiri umwe w’isezerano n’utarifite, bose baragiye baraburana umwe aratsinda bateraho kashe impuruza n’undi ajya kuburana bayiteraho, ubwo urumva ikibazo kimwe gihuje abantu babiri bose batsinze.”

“Icyo gihe uribaza ngo ibi bintu byakozwe n’umuntu utekereza, uko yaciye urubanza arabona hari icyo afasha leta, uku si ukuyiteranya n’abaturage?Ibyo ni akarengane.”

Yakomeje anenga bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bakora amakosa mu manza ziba zavuye mu nkiko zirangijwe neza ariko gushyira imyanzuro mu bikorwa bikaba ikibazo, aho usanga henshi biterwa na ruswa baba bariye.

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2019-2020, yagaragaje ko mu madosiye 465 bakiriye bayasuzumye bagasanga 46 muri yo ari imanza zagaragayemo akarengane.

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, asanga abarenganya abaturage mu manza baba bagamije kubangisha leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .