00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi bibiri bitabiriye igikorwa cyo guhemba Inkubito z’Icyeza ku nshuro ya 20

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 24 May 2025 saa 10:48
Yasuwe :

Abayobozi mu nzego zitandukanye, abanyeshuri biganjemo abakobwa batsinze neza amasomo yabo mu mwaka wa 2023/2024 n’abandi bahembwe mu byiciro binyuranye by’Inkubito z’Icyeza bageze ku Intare Arena ahagiye kubera igikorwa cyo kuhemba ku nshuro ya 20 abakobwa b’Inkubito z’Icyeza.

Ni igikorwa cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize iyo gahunda itangijwe na Madamu Jeannette Kagame.

Kuri iyi nshuro iki gikorwa cyahawe insanganyamatsiko igira iti "Imyaka 20 yo gushyigikira abakobwa kuba Indashyikirwa."

Inkubito y’Icyeza ni gahunda y’Umuryango Imbuto Foundation yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2005, hagamijwe gushimira abana b’abakobwa baba batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza kugeza ku yisumbuye.

Biteganyijwe ko icyo gikorwa cyitabirwa n’abarenga 2000 biganjemo abagiye bahembwa muri gahunda zitandukanye za Imbuto Foundation.

Madamu Jeannette Kagame arahemba abanyeshuri bahize abandi mu cyiciro cy’amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’icyiciro gisoza amashuri yisumbuye. Abahembwa ni 123 ariko icyiciro cya 20 cy’Inkubito z’Icyeza muri rusange hazahembwa abanyeshuri 471.

Muri gahunda y’uyu mwaka yo guhugura no gufasha abanyuze muri iyo gahunda, abakobwa n’abagore b’Inkubito z’icyeza basabwe kubyaza umusaruro amahirwe babona, kugira amahitamo mazima, inshuti nziza ndetse no guharanira gukorera ku ntego.

Basabwe kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyashyizeho ndetse no kugendera ku buzima bufite intego mu rwego rwo guharanira iterambere ryabo n’iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Guhera mu 2005 Imbuto Foundation imaze guhemba abarenga 7600.

Muri iyi gahunda, Imbuto Foundation ihemba abakobwa batsinze neza mu kizamini gisoza amashuri abanza, hagahembwa umwana umwe wahize abandi mu murenge, bigakorwa mu mirenge 416 igize igihugu.

Hahembwa kandi umwana wahize abandi muri buri karere uba urangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu turere twose.

Hagahembwa n’abana b’abakobwa batanu bahize abandi kuri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, ibyumvikana ko bangana na 25.

Umuhanzi Alyn Sano ari mu bitabiriye iki gikorwa
Uru rugendo rumaze imyaka 20
Ibyishimo byari byose ku bakobwa b'Indashyikirwa
Abanyeshuri bagera ahagiye kubera iki gikorwa
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire ubwo yageraga ahagiye gutangirwa ibihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .