Ni imibare igaragazwa na raporo y’igihembwe cya gatatu ku bijyanye n’abakozi n’umurimo mu Rwanda (Labour Force Survey).
Iyi raporo igaragaza ko kugera muri Kanama 2024, umubare w’Abanyarwanda bari bafite imyaka ibemerera gukora (kuva kuri 16) bari miliyoni 8.3.
Muri aba abafite akazi bari miliyoni 4.5, abagera ku bihumbi 815 ari abashomeri, mu gihe abandi miliyoni 3 bari hanze y’isoko ry’umurimo kubera impamvu zitandukanye zirimo nko kuba abanyeshuri bihoraho, abakuze cyane, abafite ubumuga n’abandi bacitse intege zo gushaka akazi. Ibi bituma umubare w’abakozi bari ku isoko ry’u Rwanda ubarirwa muri miliyoni 5.3.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko umwe mu bantu barindwi bafite imyaka ibemerera gukora kandi bakaba bari ku isoko ry’umurimo ari umushomeri.
Gusa nubwo bimeze gutyo mu gihembwe cya gatatu cya 2024, igipimo cy’ubushomeri cyagabanutseho 15,3%. Ubushomeri bwiganje cyane mu b’igitsina gore kuko buri ku ijanisha rya 18.5%, mu gihe mu bagabo buri kuri 12,5%. Mu rubyiruko ubushomeri buri kuri 18.8%, mu gihe mu bakuze buri kuri 12,6%.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko umubare w’abafite imyaka ibemerera gukora kandi bakaba bari ku isoko ry’umurimo wazamutse kuva mu 2022. Muri Kanama 2024 uyu mubare wari uri kuri 64,1%, aho wazamutseho 4,3% ugereranyije n’uko byari bimeze muri Kanama 2023, kuko wari 59,8%.
Ibi byatewe ahanini no kugabanuka k’umubare w’abafite imyaka ibemerera gukora ariko bakaba bari hanze y’isoko ry’umurimo kubera impamvu zitandukanye. Muri Kanama 2023 wari kuri 40,2%, gusa mu gihe nk’icyo mu 2024 waragabanutse ugera kuri 35,9%.
Ijanisha ry’abafite imyaka y’ibemerera gukora kandi bakaba bafite akazi mu Rwanda mu gihembwe cya gatatu cya 2024 ryarazamutse rigera kuri 54,3%, rivuye kuri 49% muri Kanama 2023.
Umubare w’ab’igitsina gabo bafite imyaka ibemerera gukora kandi bakaba bafite akazi ni 64,3%, mu gihe ijanisha muri bagenzi babo b’igitsina gore riri kuri 45.4%.
Abari hejuru y’imyaka 30 bafite akazi ni 55,6%, mu gihe abafite hagati y’imyaka 16-30 bafite akazi ari 52,6%.
Urwego rwa serivisi nirwo ruza ku isonga mu gutanga akazi ku bantu benshi, kuko abarukuramo bagera kuri 45,4%, bavuye kuri 41 % bariho muri Kanama 2023.
Umubare w’abakora mu buhinzi wo ukomeje kugabanuka, aho mu gihembwe cya gatatu cya 2024 wagabanutse ugera kuri 32.6%, mu gihe mu gihembwe nk’icyo mu 2023 wari 37.4%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!