00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 50 bafashwe barenze ku mabwiriza ya Covid-19 mu minsi 10

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 06:36
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko mu minsi icumi ya Guma mu rugo, abantu bagera ku bihumbi 54 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 mu bice biri muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Ibi CP Kabera yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda agaragaza ishusho y’iminsi icumi ya Guma mu Rugo muri Kigali n’utundi turere umunani.

Muri rusange yavuze ko mu Mujyi wa Kigali, hafashwe abaturage barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo 14000 mu gihe mu tundi turere twashyizwe muri Guma mu rugo abagera ku bihumbi 40 ari bo bafashwe.

Ati “Mu gihe inzego z’ubuzima zivuga y’uko kwirinda biruta kwivuza, Polisi na yo iragira ngo yibutse abanyarwanda ko kubahiriza amabwiriza no kuyagenderaho biruta kuyica cyangwa kuyarengaho. Ibyo bifite ingaruka ebyiri kuko ashobora kwandura cyangwa agahanwa.”

Yavuze ko kandi muri ibi bihe bya Guma mu Rugo hagaragaye abantu benshi basabye impushya ariko ugasanga bari kuzikoresha ibinyuranye n’ibyo bazisabiye.

Ati “ Byagiye bigaragara ko iyo ari Guma mu Rugo , urugo ruba ruto nyine, naho yaba guma mu karere akarere kakaba gato. Turagira ngo twibande ku bantu bahawe impushya bigaragara ko bari kuzikoresha nabi. Ubundi abari muri gahunda ya Guma mu Rugo iyo usabye uruhushya rwo gusohoka ntabwo urusabira mugenzi wawe mutabana mu rugo.

Yavuze ko kuba Guma mu Rugo yongereweho iminsi itanu, polisi izakomeza gufasha abifuza serivisi zinyuranye ndetse n’abashaka impushya z’ingendo bazazihabwa ariko yihanangiriza abarenga ku mabwiriza nkana.

Ati “Tuzatanga impushya nibyo, bazazisaba tuzisuzume binyuze mu bigo bakorana nabyo cyangwa se bibahagarariye ariko n’abafite ibibazo byihariye bakanyura kuri polisi bagasaba impushya tuzazibaha ariko hari ibintu bagomba kwirinda.”

“Abari muri guma mu karere bubahirize amabwiriza, bubahirize amasaha y’ingendo yemewe, bamenye imbibi z’uturere kandi bamenye ko niba ugiye kurenga uturere ugomba kuba ufite uburenganzira .”

Mu minsi icumi ya Guma mu Rugo kandi abantu bagera ku bihumbi 99 ni bo basabye impushya harimo 75000 bazisabye banyuze mu rubuga rwa internet naho ibihumbi 24 bakoresheje uburyo busanzwe kuri telefoni, muri bo abasaga ibihumbi 57 ni bo bazemerewe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .