00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 185 bamaze kungukira muri ECD zirenga 5800 Imbuto Foundation imaze kubaka

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 24 August 2024 saa 10:13
Yasuwe :

Kuva mu 2013 Imbuto Foundation itangiye gukorana na Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere gahunda mbonezamikurire no guteza imbere umuryango, ECD & F ku bana bari munsi y’imyaka itandatu, abarenga 185.997 bamaze kungukira muri yo.

Ni amakuru yatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami wanatangaje ko kuva icyo gihe kugeza ubu bamaze gushyiraho ECD&F 5830 zirimo 17 z’icyitegererezo.

Shami yatanze ayo makuru ubwo yari mu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ku rugo mbonezamikurire, ECD rugiye kubakwa mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka.

Ni ECD Imbuto Foundation izubaka ku bufatanye na Mount Kigali University, Akarere ka Kicukiro n’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA.

Izuzura itwaye arenga miliyoni 150 Frw, ikazajya itanga serivisi mbonezamikurire zikomatanyije ku bana 120 bari munsi y’imyaka itandatu, ndetse yifashishwe mu gutanga ibiganiro byo kongerera ubumenyi ababyeyi b’abo bana mu kurushaho kunoza serivisi zihabwa abana.

Ni serivisi zirimo nk’imirire myiza y’umwana n’umugore utwite cyangwa uwonsa no kwita ku buzima bwabo, isuku n’isukura, uburere bwiza, umutekano w’umwana arindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose n’ibindi.

Shami yavuze ko ntako bisa gushyira ibuye ry’ifatizo nyuma y’igihe gito hasojwe inama yahuzega inzego zitandukanye z’igihugu higwa uburyo ingo mbonezamikurire zakubakira ubushobozi abana b’u Rwanda bagakomeza gukura mu buryo bushimishije.

Ni inama Imbuto Foundation na NCDA ku bufatanye n’ibindi bigo bahurije hamwe abagera kuri 350 bamara iminsi itatu harebwa uko gahunda yo kwita ku mikurire y’umwana yakorwa mu buryo buvuguruye.

Uyu muyobozi yavuze ko iyo ECD igaragaza uburyo gahunda yo kwita ku mikurire y’abana ikomeje kwitabwaho, mu gutanga amahirwe bitari ku bana gusa ahubwo ku muryango, sosiyete n’igihugu muri rusange.

Yavuze ko intego ya Imbuto Foundation ari uko buri mwana yagerwaho na serivisi mbonezamikurire binyuze mu kubakira ubushobozi imiryango na sosiyete bakabona ibikenewe byose kugira ngo bite ku bana.

Ati “Izaba irenze ku kuba inyubako iri aho gusa ahubwo izatanga umusanzu wagutse mu gutuma imiryango ibona ubufasha butuma, abana biga ndetse abayigize bagakura neza.”

Yashimiye Mount Kigali University ku bufatanye yagaragaje muri uwo mushinga, agaragaza ko ushimangira uburyo Imbuto Foundation irajwe ishinga no kubaka umuryango uhamye, ndetse ko ugaragaza umusaruro w’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Yashimiye inzego nka NCDA, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) n’ibindi bigo byagize uruhare ngo umushinga ushoboke.

Yagaragaje ko bavuguruye uburyo bwo gutera inkunga gahunda mbonezamikurire igezweho, idaheza ndetse itanga serivisi zikomatanyije, hanibandwa ku gutanga uburezi bufite ireme ku bakiri bato, asaba ko bagomba gushorwamo imari kuko ari bo ejo hazaza.

Izo miliyoni 150 Frw zo kubaka yatanzwe na Mount Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa Mount Kigali University witwa Dr. Martin Kimemia Gathiru yavuze ko mu ntego nyamukuru iki kigo kigenderaho harimo no guteza imbere uburezi burenze gutanga amasomo ya kaminuza.

Yavuze ko iyo ari yo mpamvu bifuza ko abana bazakurira muri urwo rugo mbonezamikurire, baziga neza bakazanatera imbere kugeza bageze muri kaminuza barangiza na bo bakazateza imbere bagenzi babo.

Imbuto Foundation ku bufatanye na Mount Kigali University bagiye kubaka ECD izuzura itwaye miliyoni 150 Frw
Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Elodie Shami (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Ingabire Assumpta baha abana amata
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami (ubanza iburyo) n'Umuyobozi Mukuru wa Mount Kigali University witwa Dr. Martin Kimemia Gathiru bashyize ibuye ry'ifatizo kuri ECD igiye kubakwa i Masaka. Izatwara miliyoni 150 Frw
Hashyizwe ibuye ry’ifatizo ku rugo mbonezamikurire rugiye kubakwa mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka bikozwe na Imbuto Foundation na Mount Kenya University

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .