Ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta kuri uyu wa 27 Kanama 2024, Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yagaragaje ko mu biga mu mashuri abanza batsinze ku kigero cya 96,8% bivuze ko hari abanyeshuri 6,492 bangana na 3,2% batsinzwe ibizamini, bisobanuye ko bazasibira, basubiremo ikizamini umwaka utaha.
Muri abo banyeshuri batsinzwe ibizamini harimo abakobwa 3375 bagize 52% mu gihe abahungu bagize 48%.
Uretse abatsinzwe ibizamini ariko hari n’abandi banyeshuri 1,143 bari biyandikishije nk’abagomba gukora ibizamini ariko bikaba badahari, abandi bakabikora nabi (ntibakore nibura bibiri bya gatatu by’ibizamini byose) bigatuma amanota yabo atabarwa.
Imibare ni ryo somo riyoboye mu yatsinzwe n’abanyeshuri aho abaritsinzwe ari 56,643 aho bangana 28,06% by’abakoze bose, Icyongereza cyo abagitsinzwe ni 18,880 bagize 9.35% by’abakosowe neza muri iryo somo.
Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye abanyeshuri batsinze ku kigero cya 93.8%. Muri iki cyiciro abatsinzwe ni 8,912 barimo abakobwa 6,241 n’abahungu 2,671.
Muri icyo kiciro isomo ry’Ubugenge ni ryo abanyeshuri batsinzwe cyane ku kigero cya 60.3%.
Raporo ya Minisiteri y’Uburezi ya 2022/2023 igaragaza ko imibare y’abanyeshuri babonye amanota yo kwimuka bava mu mwaka umwe bajya mu wundi bagabanyutse bava kuri 77% mu 2022 bagera kuri 75.7% mu 2023.
Ku rwego rw’igihugu abasibira bavuye kuri 14.3% bagera kuri 19.1% mu 2023. Mu mashuri abanza ho imibare y’abasibira yaratumbagiye iva kuri 24.6% igera kuri 30.2%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!