Abarenga ibihumbi 138 bamaze guhabwa akazi mu mishinga yo kurengera ibidukikije mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukuboza 2019 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Ikigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije (FONERWA) kigaragaza ko mu myaka hafi 10 kimaze gikorera mu gihugu cyagize uruhare mu guhanga akazi gashya aho abagahawe mu mishinga yakorewe hirya no hino, barenga ibihumbi 138.

Byagarutsweho mu cyumweru gishize mu biganiro nyunguranabitekerezo kuri gahunda zo gushora imari mu mishinga yo kurengera ibidukikije.

Mu 2013 nibwo FONERWA yashinzwe, ihabwa inshingano zo gufasha u Rwanda kugera ku bukungu butangiza ibidukikije binyuze mu gutera inkunga imishinga ya Leta n’abikorera iri muri uyu murongo.

Iyo mirimo irenga ibihumbi 138 yahanzwe binyuze mu ishoramari icyo kigega cyakoze mu mishinga yo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.

Harimo imishinga iciriritse yo gukora ubuhinzi bugezweho, kurwanya isuri, kungabunga ibishanga, gucunga amazi, ingufu zisubira, kubungabunga amashyamba n’ibindi.

Ubutaka bwaciweho imirwanyasuri muri iyo mishinga burenga hegitari miliyoni 21.1 mu gihe ubuso bwateweho amashyamba busaga hegitari ibihumbi 41 116 naho ibishanga byabungabunzwe ari hegitari zisaga miliyoni 26.3.

Muri icyo gihe Fonerwa imaze ikora kandi igaragaza ko yabashije guha ingo 65 340 ingufu zitangiza, bigakumira nibura toni miliyoni 65 z’imyuka yangiza.

Inzobere mu byo gutera inkunga imishinga yo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe muri Fonerwa, Alain Michel Doricyusa Gabiro, avuga ko abafashijwe mu mishinga yo gukumira ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe bagera kuri 108 038.

Fonerwa igaragaza ko mu myaka iri imbere ishoramari ryayo rizibanda ku mishinga yo kuva ku buryo bwo gucanisha inkwi n’amakara, guteza imbere imijyi itoshye, gushyigikira ubwikorezi burambye, gutunganya imyanda, gushishikariza abantu gutesha gaz n’ibindi.

Iyi mishinga yo kubanya inkwi n’amakara bicanwa bizanagira uruhare mu kwesa intego Minisiteri y’Ibidukikije yihaye ko mu 2020 ubuso buteyeho amashyamba buzaba bungana na 30%.

Bizanatuma ingano y’inkwi zicanwa ziva kuri 80% zigere kuri 40% mu 2024 naho ingano ya gaz icanwa izava kuri toni ibihumbi 10 igere kuri toni bihumbi 24 mu 2024.

Ati “Nanone ishoramari ryacu rizareba ku guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ingendo, kubaka ubusitani n’ubukungu bushingiye ku kongera kubyaza umusaruro ibisigazwa by’ibyakoreshejwe.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango ishinzwe gushakira inkunga imishinga(Adaptation Fund NGO Network), Ngengimana Serge, yavuze ko ‘Ihindagurika ry’ibihe rikomeje kugira ingaruka ku bihugu n’ubuzima bw’abaturage bityo ari ikintu gikwiye kugenerwa ingengo y’imari yo guhangana nacyo’.

Guhera 2014 iryo huriro rikurikirana imishinga ya miliyoni 10$ mu Turere twa Nyabihu na Musanze.

Umuhuzabikorwa w’ishimi ry’imishinga muri Minisiteri y’Ibidukikije, Musabyimana Innocent yavuze ko Guverinoma yashizeho politiki n’ingamba bitandukanye bigamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe ariko ko uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kuzishyira mu bikorwa rukenewe.

Imishinga yo kurengera ibidukikije imaze guha akazi abatari bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza