Abarenga ibihumbi 11 bamaze gusaba kubakirwa inzu ziciriritse

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 29 Mutarama 2020 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Gatete Claver, yatangaje ko gahunda y’inzu ziciriritse ikomeje kwitabirwa kandi igeze ku rwego ruciriritse, aho abagera ku bihumbi 11 bamaze gusaba kubakirwa izi nzu.

Ni mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu cyagarutse ku rugendo rw’ibikorwa remezo n’aho igihugu cyerekeza muri uru rwego.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (Rwanda Housing Authority), kivuga ko kugira ngo intego ya 35% by’abantu bagomba kuba batuye mu mijyi kandi batuye neza igerweho; hakenewe inzu ibihumbi 560 zirimo n’iziciriritse bitarenze mu 2020.

Minisiteri y’Ibikorwa remezo ivuga ko imidugudu y’icyitegererezo imaze kugera kuri 200, kandi inyubako ziciriritse zimaze gufatika ndetse hari miliyoni 150 za Banki y’Isi zifasha abashaka izi nzu.

Kugeza ubu inzu 400 zimaze kuzura ariko hari imishinga y’inzu zirenga 30 000 zirimo kubakwa.

Minisitiri Gatete ati “Abarenga 11 000 barabaruwe bategereje ko inzu zuzura bakazijyamo”.

Uwifuza inzu agomba kuba nta nzu yindi afite akegera Ikigo cy’igihugu cy’imiturire (RHA) cyangwa akegera BRD kugira ngo azabashe guhabwa inguzanyo y’igihe kirekire kugeza ku myaka 20.

RHA ivuga ko kugeza ubu hari inzu ziciriritse zikeneye abaguzi ahitwa; Rugarama, Masaka na Ndera.

Umwaka ushize muri Mutarama hasohotse inyigo yerekana ko mu 2022 hazaba hari inzu 320 000. Yerekana kandi ko inzu ziciriritse ari ukuva kuri miliyoni 10 Frw no munsi yazo ariko ntizirenze miliyoni 30 Frw.

Mu Ukuboza 2018, Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyoni 150 z’amadolari (arenga miliyari 133 Frw), azafasha abinjiza kuva ku bihumbi 200 Frw kugeza ku bihumbi 700 Frw ku kwezi kubona inguzanyo zo kugura inzu zo kubamo.

Uyu mushinga wagombaga gukoreshwa mu kubaka inzu ziciriritse ziri hagati ya miliyoni 10 Frw na miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda, ku buryo abantu bashobora kuba binjiza hagati y’ibihumbi 200 n’ibihumbi 700 Frw, bazashobora gufata inguzanyo muri aya mafaranga bakagura inzu kandi bakayishyura ku nyungu zidahenze no ku gihe kirekire.

Muri uyu mushinga leta ifasha abashoramari kubona ubutaka, ikabahuza n’abaguzi.

Abashoramari usibye guhabwa ubutaka, bashyirirwamo ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi, amashanyarizi n’ibindi ubusanzwe RHA igaragaza ko bitwara arenga 30% by’agaciro k’inzu.

Minisitiri Gatete avuga ko gahunda y'inzu ziciriritse imaze guhama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .