00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 11 bahawe serivisi z’ubuvuzi n’itsinda ry’abaganga b’Abashinwa mu myaka ibiri

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 9 November 2024 saa 12:47
Yasuwe :

Umuyobozi w’itsinda ry’abaganga 24 bakomoka mu Bushinwa bakorera mu bitaro bya Masaka ndetse n’ibya Kibungo, Dr. Zhang Heping, yatangaje ko mu myaka ibiri bamaze mu bikorwa byo gutanga ubuvuzi, abagera ku 11.260 ari bo bamaze kugerwaho n’izo serivisi.

Ni igikorwa basanzwe bakora gatatu mu mwaka aho begera abaturage bagorwa no kugera kwa muganga bagahabwa ubuvuzi uko bikwiye. Muri 2024 bamaze kugera ku bigo nderabuzima bibiri aho basigaje kimwe bazajyaho mu mpera z’Ugushyingo.

Ku wa 8 Ugushyingo 2024, iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Karenge, aho abaturage baho basuzumwe indwara zitandukanye, bahagabwa imiti abandi bakoherezwa ku bitaro bikuru bitagoranye.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Masaka, Dr. Hanyurwimfura Jean Damascene, yavuze ko gahunda yo kwegera abaturage bakabaha serivisi z’ubuvuzi ari uko hari abatuye kure, bagorwa no kugerayo, ariko avuga ko hari n’abandi babona ibimenyetso runaka ariko bakagira intege nke mu kujya kwisuzumisha.

Ati “Hari igihe umuturage ashobora kumva akantu k’akabyimba ku mubiri we ntashyiremo intege mu kujya kwisuzumisha, iyo rero yumvise ko haje itsinda ry’abaganga bavura bimutera umuhate wo kuza kwisuzumisha tukareba ikibazo afite akagirwa inama y’icyo akora cyangwa tukamwohereza ku bitaro bikuru agahabwa ubuvuzi.”

Mutesi Sonia, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Karenge wari wagiye kwivuza amenyo yavuze ko yishimiye iki gikorwa cyo guhabwa ubuvuzi ku buryo bworoshye aho bitandukanye n’ibyari bisanzwe ku kigo nderabuzima.

Ati “Turi guhabwa serivisi nziza zo kudusuzuma kandi biri kwihuta, ubusanzwe iyo uje hano ukavuga ikibazo cyawe baguha ibinini gusa nta kugusuzuma na byo ugasanga ntacyo bikumariye ariko ubu kuko twasuzumwe n’abavuye ku bitaro bya Masaka twizeye ko hari icyo biri butange.”

Umuyobozi w’itsinda ry’abaganga, Dr. Zhang Heping yakomoje kubyo bamaze gukora.

Yagize ati “Mu myaka ibiri, tumaze gutanga serivisi z’ubuvuzi ku bagera ku 11,200 hari n’abandi tuzakorera kuko ikipe yacu iracyafite amezi abiri mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko icyuho kiri muri serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda ari uko nta bikoresho by’ikoranabuhanga bihagije bihari.

Ati “Mu Bushinwa dufite ibikoresho bihagije by’ikoranabuhanga bidufasha kwihutisha gutanga serivisi. U Rwanda rugeze ku kigero cyiza cyo kubaka serivisi z’ubuvuzi ariko hakenewe ubufasha kugira ngo abaturage bazibone mu buryo bworoshye.”

Abagera ku 9,200 bari indembe baravuwe, 856 bavuwe babazwe, mu gihe 52 muri bo bakize neza.

Abagera kuri 863 bakorewe ibizamini byo gupima indwara zo mu mubiri hakoreshejwe uburyo bwa utrasound ndetse na ECG, banatanga ubuvuzi gakondo bw’abashinwa ku barwayi 4500.

Hashize imyaka 42 abaganga b’abashinwa baza mu Rwanda gutanga serivisi z’ubuvuzi, aho buri myaka ibiri hoherezwa ibikoresho bitandukanye ndetse n’itsinda ry’abaganga 15 bafasha abo mu Rwanda kuvura indwara z’amenyo, iz’abagore, iz’ingingo ndetse no kubaga.

Hasuzumwe indwara zitandukanye
Ubwo abaganga basobanuriraga umurwayi ikibazo afite
Bamwe mu bagize itsinda ry'abaganga b'Abashinwa
Abari bafite ibibazo by'amenyo basuzumwe
Abaturage mu Murenge wa Karenge bari bitabiriye igikorwa cyo guhabwa serivisi z'ubuvuzi
Zhang Heping (ibumoso) yatangaje ko mu myaka ibiri itsinda ryabo rimaze, abagera kuri 11,260 bamaze guhabwa serivisi z'ubuvuzi
Umurwayi ari gusuzumwa ingingo
Ikigo nderabuzima cya Karenge n'icyo cyatangiwemo serivisi z'ubuvuzi ku baturage

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .