00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 10 bitabiriye ubukangurambaga ’Wirebera’ bubashishikariza kwita ku burezi bw’abana

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 23 June 2025 saa 11:30
Yasuwe :

Mu turere twa Ruhango, Ngororero, Karongi na Nyagatare hasojwe ubukanguramabaga bugamije gushishikariza ababyeyi kugira uruhare mu burezi bw’abana babo.

Ni ubukangurambaga bwiswe ‘Wirebera’ bwateguwe n’Umuryango Food for the Hungry Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi. Bwitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10.

Bwaranzwe n’ibikorwa birimo gusura imiryango y’abana bafite imbogamizi zituma biga nabi, batuye mu turere twa Ruhango, Ngororero, Karongi na Nyagatare, hagamijwe guha urubuga rwo kuganira n’ababyeyi ku bibazo bikibangamira imyigire y’abana, no gushakira hamwe uburyo bwo kubikemura.

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ko zimwe mu mbogamizi zikomeye zitera abana guta ishuri cyangwa ntibige neza ngo batsinde ku rwego rushimishije harimo amakimbirane yo mu miryango, ubukene, abangavu baterwa inda imburagihe, ababyeyi batumva neza uruhare rwabo mu guteza imbere uburezi bufite ireme, n’ibindi.

Intumwa ya MINEDUC, Ngoga Eugene Fixer yavuze ko kugira ngo umwana atsinde neza hakenerwa ubufatanye bwo mu muryango no ku ishuri.

Ati “Kwiga bitangirira mu rugo. Iyo mu muryango no ku ishuri hariho ubufatanye, ntakabuza bituma umwana atsinda neza.”

Umuyobozi Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyagatare, Juliet Murekatete, yavuze ko uburezi bufite ireme butareba urwego rumwe gusa ashimangira ko hakenewe uruhare rwa buri wese.

Ati “Uburezi bufite ireme ntabwo bureba urwego rumwe gusa. Si Leta gusa, si amashuri gusa, si abafatanyabikorwa gusa, birasaba uruhare rwa buri wese.”

Umuyobozi wa Food for the Hungry Rwanda, Jerry Kazadi, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye ndetse n’imiryango, kugira ngo abana bagaragaza ibibazo byo guta ishuri, gusiba ndetse no kwiga nabi, bigabanuke.

Food for the Hungry ni Umuryango wa gikirisitu umaze hafi imyaka 50 ufasha mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu buryo bw’umubiri n’umwuka. Ufasha abaturage barenga kuri miliyoni 10 bo mu bihugu 19 byo ku Isi.

Watangiye gukorera mu Rwanda mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ugira uruhare mu guhangana n’ingaruka zayo, nyuma kuva mu 2001 itangira gahunda nshya yo kwimakaza iterambere rirambye binyuze mu guteza imbere imibereho, kubona ibiribwa no kwita ku burezi.

Imibare yo mu 2024 yagaragaje ko Food for the Hungry ifasha Abanyarwanda 242.696. Hafi 97% by’abakozi bayo baba ari abaturage b’igihugu ikoreramo

Ubutumwa bwatanzwe binanyuze mu ikinamico yateguwe n'abakinnyi bamenyerewe muri sinema Nyarwanda
Ubukangurambaga bwa 'Wirebera' bwateguwe na Food for the Hungry Rwanda ku bufatanye na MINEDUC bwitabirwa n'abayobozi batandukanye
Ubukangurambaga bwa 'Wirebera' bwaranzwe no gusabana
Ababyeyi bagaragaje ibibazo bitandukanye bitera abana kuva mu ishuri
Ababyeyi bahawe ubutumwa butandukanye bugaruka cyane ku nshingano zabo mu guteza imbere uburezi bufite ireme
Ubukangurambaga bwa 'Wirebera' bwagizwemo uruhare n'abanyarwenya batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .