Ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze ku wa 02 Mata 2025, bugaragaza ko abaturage 93.8% bishimiye serivisi yo kubonana na muganga, 92.0% bishimira serivisi itangirwa ahakirirwa indembe, 88.2% bishimira serivisi z’imiti, naho 87.2% bishimira serivisi zo muri laboratwari.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko serivisi zo kwa muganga zikigaragaramo ibibazo ari izijyanye no kwishyura, aho 73.3% ari bo bishimira izo serivisi bonyine.
Abaturage kandi bagaragaza kutishimira ibijyanye n’uburenganzira bwabo nk’abarwayi, aho 74.3% ari bo bagaragaza ko uburenganzira bwabo nk’abarwayi bwubahirizwa.
Mu bijyanye n’aho bategerereza, abaturage bo mu Majyaruguru, Amajyepfo ndetse no mu Burengerazuba ni bo bagaragaza kwishimira serivisi bahabwa ugereranyije no mu zindi ntara, mu mijyi ndetse no mu bitaro bikomeye.
Ni mu gihe iyo bigeze kuri serivisi yo kwishyura haba mu Mujyi wa Kigali, mu Burengerazuba, mu Majyaruguru, ku barwayi bataha ndetse n’ababa mu bitaro, bagaragaza ko batishimira uburyo iyi serivisi itangwamo.
Ibitaro bikuru bishimirwa uko byitwara mu kwita ku barembye icyakora abavurwa bataha bakagaragaza ikibazo ko batishimira serivisi bahabwa. Umujyi wa Kigali unengwa ku gutanga serivisi z’imiti.
Ni ubushakashatsi bwakorewe mu turere twose tw’igihugu uko ari 30, mu bitaro bigera kuri 30. Bwari bugamije kureba uko uburenganzira bw’umurwayi bwubahirizwa ndetse n’uburyo abarwayi babona serivisi bahabwa kwa muganga.
Abakoze ubu bushakashatsi basabaga ko ahakigaragara serivisi mbi hakwiye gufatwa ingamba.
Bagize bati “Turasaba ibitaro n’amavuriro gufata ingamba zigamije koroshya uburyo bwo kwishyura, kugabanya umwanya wo gutegereza, guhugura abakozi, kuringaniza serivisi zitangwa mu byaro no mu mijyi, no gushyiraho politiki zishyira umurwayi imbere.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!