00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturage bakanguriwe gushinganisha ibihingwa n’amatungo birinda ibihombo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 1 April 2025 saa 03:20
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yagaragaje ko abashinganisha ibihingwa n’amatungo bakiri munsi ya 10%, isaba abaturage bose kuyoboka iyi gahunda birinda ibihombo bikomoka ku biza, amapfa cyangwa indwara.

Gahunda yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo yatangijwe mu 2019 aho izwi nka “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi” hagamijwe gufasha abahinzi n’aborozi kwirinda ibihombo bya hato na hato binyuze mu kwishyurwa ibyangiritse, gufashwa gukora kinyamwuga no kwizerwa n’ibigo by’imari.

Umworozi wo mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi witwa Uzabakiriho Gervais, yavuze ko gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi yamufashije gukora ubworozi bwe atuje kuko aba yumva inka ze zigize ikibazo yahita ashumbushwa.

Yavuze ko afite inka 15 zose yashyize mu bwishingizi agasanga impamvu ituma benshi batabugana ari ukubera kutamenya neza iyi gahunda.

Ati “Mfite mushiki wanjye tuva inda imwe, haje icyorezo ino aha apfusha inka ze enye ariko kuko nta bwishingizi yari afite yarahombye, iyo aza kuba afite ubwishingizi aba yarishyuwe.’’

Uzabakiriho avuga ko abatari bajya mu bwishingizi bari mu gihombo kuko mu gihe amatungo yabo yagira ikibazo bahomba burundu mu gihe uri mu bwishingizi we ahita ahabwa amafaranga akagura indi. Yasabye Leta gushyira imbaraga mu kwihutisha uburyo sosiyete z’ubwishingizi zitanga amafaranga mu gihe umworozi yahuye n’ikibazo.

Shirimpumu Jean Claude wororera ingurube mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi we yavuze ko amaze imyaka irenga 15 akora ubu bworozi ariko ko ubwo gahunda y’ubwishingizi yazaga yabafashije cyane.

Yavuze ko kugeza ubu ingurube ze ebyiri ari zo zagize ikibazo bigatuma yishyurwa harimo iyapfuye ibwagura n’indi y’impfizi.

Kugeza ubu uyu mugabo afite ingurube 102 ziri mu bwishingizi aho avuga ko yatangiranye n’iyi gahunda mu 2019.

Umuyobozi wa Gahunda y’Ubwishingizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Joseph Ntezimana Museruka, yavuze ko gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi ubwitabire ari bwiza ariko ko butari bwagera aho Leta yifuza kuko bukiri munsi ya 10%.

Yavuze ko muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu, Leta yifuza ko ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo bwagira uruhare mu kuzamura inguzanyo zikava kuri 6% zikagera nibura ku 10% by’izitangwa.

Ati “Turashaka ko abahinzi n’aborozi bose bamenya ko iyi gahunda ihari, ikindi ibiza biri kwiyongera kubera imihindagurikire y’ikirere, imvura iri kuboneka ubu yagwaga mu kwezi kwa Gashyantare rero turifuza ko umuhinzi agira umutekano w’ishoramari rye kuko azajya aba yishingiwe.’’

Ibihingwa biri muri gahunda ya Leta y’ubwishingizi harimo umuceri, ibigori biribwa, ibigori by’imbuto, ibirayi biribwa, ibirayi by’imbuto, urusenda, imiteja, imyumbati, Soya n’ibishyimbo. Ni mu gihe amatungo arimo inka, ingurube, inkoko n’amafi.

Kuva gahunda ya Tekana urishingiwe muhinzi mworozi yatangira mu 2019, abahinzi 161.445 bafata ubwishingizi bwunganiwe na Leta buri mwaka. Ni mu gihe aborozi babufata ari 49.854.

Iyi gahunda y’ubwishingizi ishyirwa mu bikorwa n’agashami gashinzwe gukurikirana imishinga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB-SPIU) ku bufatanye na Minagri.

Abahinzi n’aborozi bamaze gushumbushwa miliyari 6,4Frw, abahinzi bahawe arenga miliyari 3,4 Frw mu gihe aborozi bo bahawe arenga miliyari 2,9 Frw.

Leta y’u Rwanda imaze gutanga arenga miliyari 5 Frw mu myaka itandatu kugira ngo abahinzi n’aborozi babashe guhabwa ubwishingizi kuko buri wese imutangira nkunganire ya 40%.

Umuyobozi ushinzwe ubwishingizi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Museruka Joseph yasabye abahinzi n'aborozi kugana ubwishingizi kuko bubafasha kudahomba
Aborozi bashinganishije amatungo yabo bishimira ko iyo agize ikibazo bishyurwa bakagura andi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .