Ubwiyongere bw’inda ziterwa abangavu mu Rwanda n’ibibazo bahura na byo bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi ku buryo ikemurwa ryabyo rikomeje kuba aka ya mvugo ya ‘Izicwa nande”
Turebeye ku mibare, ku wa 5 Ugushyingo 2024, Minisiriri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko mu mezi 12 ashize mu mavuriro yo mu gihugu bakiriye abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 batwite bari bagiye gusuzumisha inda bagera ku 8000.
Ni ikibazo kimaze imyaka kuko nko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, bagera ku 23.622 mu 2019 mu gihe mu 2020, uyu mubare wageze kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534 naho mu 2023 ugera kuri 19.406.
Igiteye inkeke ni uko n’iyo bamaze kubyara, n’ubufasha baba bagomba guhabwa batabubona uko bikwiriye, icyari umuriro kikongerwamo lisansi, ha handi bagerageza kwiyahura n’ibindi bibi.
Nshobora kuvuga ibijyanye no kwiyahura ukagira ngo ni amashyengo ariko wabyemezwa n’umwe mu bagize uruhare muri ubwo bushakashatsi wagize ati “Nafashe urwembe njya mu cyumba cyanjye nikeba umutsi, mama yinjiye mu cyumba yitonganya asanga naguye hasi mvirirana.”
Uwo ni umwe muri ba bandi 84,16% ubushakashatsi bwerekanye ko batigeze basaba ubufasha bujyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’ibindi nkenerwa, n’ubu bakaba bahanganye n’ubuzima.
Ni ubushakashatsi bwakorewe ku bangavu 1174 barimo 587 babyaye n’abandi nka bo batarabyara, bari hagati y’imyaka 10 na 19, hagamijwe kureba ibituma abana baterwa inda n’ingaruka bibagiraho.
Ni abo mu turere twa Nyagatare, Musanze, Rubavu, Gisagara na Gasabo nk’uturere dukunze kugira imibare minini y’abatewe inda bakiri bato.
Uretse abatewe inda, habonywe ko mu mwaka ushize abangavu batatewe inda 87,90% na bwo batigeze baka ubufasha bujyanye n’imitekerereze cyangwa no kwita ku mibereho yabo ya buri munsi.
Ni ibibazo biteye inkeke cyane kuko muri ubwo bushakashatsi byagaragaye ko abatewe inda bagize ibibazo byo mu mutwe bitandukanye, ababyeyi bagatangira gusubiranamo ku bwo kwitana bamwana ku kutita ku mwana n’ibindi.
Bituma umubano umwana yari afitanye n’ababyeyi be, ucika agahezwa, bikurura amakimbirane mu miryango, umwana agatangira kwigunga, ibiba bigomba gukurikiranwa cyane.
Nk’ubu muri ubwo bushakashatsi habonywe ko 15,33% by’abana batewe inda barameneshejwe, abandi barenga 71,21% ababyeyi babo babuka inabi mu buryo bukomeye, bibishya ubuzima bwabo umunsi ku wundi, ha handi bamwe baba bashaka kwiyahura.
Abangavu babyaye 63% bahuye n’agahinda gakabije mu gihe 53,49% bagize ibibazo by’umuhangayiko uterwa n’uko ababyeyi b’abo bana bagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi nyuma yo kumenya ko abana babo batwite.
Uko guhezwa no kujujubywa byatumye abana benshi bibaraho ibyaha, imibare ikagaragaza ko 41,23% bashijwe kugira uruhare mu byababayeho, bituma 37,31% na bo bishinja ibyaha.
Izo ngaruka zijyanye n’ubukungu, byatumaga bamwe bahitamo gushaka kwiyahura, gukuramo inda mu buryo bwa magendu n’ibindi.
Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kuvura indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr. Iyamuremye Jean Damascène ati “Ibibazo byo mu mutwe ubwabyo bikubuza gushaka serivisi. Ufite agahinda gakabije ntaba ashaka umuha ubufasha kuko aba azi ko ari kugirirwa nabi. Tugomba kubafasha cyane kugana inzego z’ubuzima kuko bo ubwabo ntibabyishoboza.”
Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda, Frank Kayitare, yagaragaje ko mu byo babonye bituma abangavu baterwa inda harimo n’ubumenyi buke ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, aho abarenga 78,5% bagaragaje ko nta makuru ahagije bari bafite kuri iyo ngingo.
Ati “Twasanze uburyo ababyeyi tureramo bigira uruhare na none mu kuzamura icyo kibazo. Ugasanga abatewe inda ni ba bandi baturuka mu miryango ababyeyi bibanda ku gitsure n’ibihano bikakaye aho gutanga ubujyanama.”
Mu bindi bigira uruhare mu gutuma abangavu baterwa inda ni ubukene mu miryango, amakimbirane mu miryango, gusambanywa ku gahato, imbuga nkoranyambaga nko kureba amashusho y’urukozasoni, no kwirengagiza uruhare rw’abatera inda mu kwirinda icyo kibazo.
Mu byagarutsweho cyane kandi harimo ingingo yo kuboneza urubyaro ku bangavu ari bwo buryo bwiza bwo kugabanya ibyo bibazo byose no kwirinda ingaruka zose ziterwa no gutera.
Impamvu ni uko mu bana baterwa inda babajijwe, 92,4% bagaragaje ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bwagombaga kubafasha kwirinda guterwa inda, kutabugira bikaba byarazamuye umubare.
Kayitare ati “Bikorwe mu buryo bukumira. Imibare igaragaza ko umubare munini w’abapfa babyara ni abari munsi y’imyaka y’ubukure. Iyo tuvuga kuboneza urubyaro harimo no kurinda izo mpfu. None se tureke abo bana bakomeze bapfe cyangwa bahabwe uburyo n’itegeko ribemerere kuba bakwirinda.”
Dr Iyamuremye we yavuze ko uretse ibibazo byo mu mutwe, bagira n’ibindi bibazo byazana n’urupfu, akagaragaza ko ko kuboneza urubyaro byafasha mu guhangana n’izo ngaruka.
Ati “Minisiteri y’Ubuzima yatanze umushinga w’itegeko ryemerera abo bana b’imyaka 15 ko bakemererwa kuboneza urubyaro. Ni byiza ko dukumira kuko abo baba batwise imibiri yabo iba itarakura. Ni ukubikumira hakiri kare twirinda ibyo bibazo.”
Muri ubwo bushakashatsi kandi abana batewe inda bagera kuri 32,71 bagaragaje ibimenyetso by’ikibazo cyo mu mutwe kizwi nka (Post-traumatic stress disorder:PTSD) mu gihe 30,15% mu gihe 17,38% bagize ikibazo cy’umuhangayiko.
Byagaragaye ko 60,4% batewe inda n’ababarusha imyaka kuva kuri itanu kumanura mu gihe 28,45% bazitewe n’abagabo babarusha imyaka itandatu kuzamura.
Hagaragaye ko abana batewe inda bangana 71,04% bari hagati y’imya 15 na 17 bari bafite ‘amaraso ashyushye’ hamwe bumva ko bashaka gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe ariko badafite ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!