Abarenga 8000 barangije ayisumbuye bagiye kumara ukwezi mu rugerero ruciye ingando

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2019 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Intore 8,265 ziturutse mu turere 30, harimo abahungu 4,424 n’abakobwa 3,841, kuri uyu wa Gatandatu hirya no hino mu byanya byatoranyijwe gucumbikira Intore ziri ku rugerero, haratangizwa ku mugaragaro Urugerero ruciye ingando rukorwa n’Inkomezabigwi (Intore z’urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye muri 2018), icyiciro cya Karindwi.

Muri uyu mwaka wa 2019, urugerero ruciye Ingando rurabera ku rwego rw’Akarere, ni mu gihe umwaka ushize rwabereye ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, rwitabirwa n’Intore ziturutse mu tugari twose, imwe mu Kagari.

Kuri uru rugerero ruciye Ingando, Inkomezabigwi zifite imigambi yo kurwanya isuku nke, kurwanya imirire mibi, kubakira abatishoboye, kurwanya icuruzwa, ikwirakwiza n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kurwanya uburere buke mu muryango. Intore zizavanaho n’izindi ngorabahizi zaba zibangamiye abaturage, aho ziciye ingando.

Nubwo Urugerero ruciye ingando rugiye guzatangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa 25/05/2019, Intore zageze ku byanya zitorezwamo tariki 12/05/2019, bikaba biteganyijwe ko zizasoza urwo rugerero tariki 22/06/2019.

Iki gikorwa kizayoborwa n’abagize Guverinoma mu Turere basanzwe bakurikiranamo ibikorwa, bari kumwe n’abayobozi b’Intara n’ab’Uturere.

Muri iki gikorwa, abagize Guverinoma, abayobozi b’Intara n’ab’Uturere bazifatanya n’Intore ziri ku rugerero mu bikorwa by’amaboko zisanzwe zikora, bisozwe no gutuma Inkomezabigwi.

Gahunda y’Urugerero iteganywa muri Politiki y’Itorero ry’Igihugu mu Rwanda yemejwe n’inama y’Abaminisitiri yo kuwa 18 Ugushyingo 2011, rutangizwa ku mugaragaro na Perezida Kagame, tariki 15 Kamena 2013, mu muhango wabereye kuri Petit Stade i Kigali.

Muri uwo muhango Umukuru w’Igihugu yagize ati ”Urugerero ni ifumbire y’ubwenge, utarugiyeho aragwingira”.

Muri Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1, 2017- 2024), mu nkingi y’Imiyoborere, Ingingo y’i 106 iteganya kwimakaza umuco wo kwigira, gukorera hamwe, ubupfura, ubudahemuka, ubwisungane no gukunda Igihugu, no kwishakamo ibisubizo ku bibazo bibangamiye Abanyarwanda b’ingeri zose.

Kongerera ingufu n’ubushobozi gahunda y’Igihugu y’Ubwitange (Urugerero) ibarizwa mu Itorero ry’Igihugu, hagamijwe guhindura urubyiruko, abaturage bahora bashishikajwe no kwigira no kuba intiganda.

Gahunda y’Urugerero ruciye Ingando yo, yatangijwe ku rwego rw’Igihugu muri 2017, ibera mu Karere ka Burera mu Mirenge ya Gahunga na Kinoni, yitabirirwa n’intore 416, imwe ihagarariye buri Murenge mu Gihugu.

Intore zirenga 8000 ziratangira urugerero ruciye ingando

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza