Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 7 Gashyantare 2023 ubwo habaga inama nyunguranabitekerezo rusange yitabiriwe n’abakozi ba RIB mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Rtd Col Jeannot Ruhunga yavuze ko nubwo hari abakigaragarwaho na ruswa muri uru rwego, ababifatiwemo badashobora kwihanganirwa.
Yerekanye ko mu gihe cy’imyaka itanu uru rwego rumaze rutangiye imirimo yarwo yo kugenza ibyaha, abakozi 88 ari bo bamaze kwirukanwa bakurikiranyweho ruswa kandi bamwe muri bo bari mu nkiko.
Ati “Muri iyi myaka itanu bageze kuri 80, kuva RIB igiyeho abirukaniwe ruswa. Iyo duhemba abazirwanyije ni ukugira ngo dukangurire abandi kuzirwanya. Iyo twirukana tuba dutanga isomo ryo kugira ngo utarafatwa amenye ko nta kwihangana ku buryo bigomba kuba umuco. Mu gihe yafashe ruswa, igikurikiraho ni ukujya mu nkiko kandi n’iyo inkiko zamugira umwere twebwe turamwirukana iyo dufite ibimenyetso ko yayakiriye.”
Ruhunga yasobanuye ko impamvu uru rwego rushobora kwirukana umukozi warwo kabone n’iyo urukiko rwaba rwamugize umwere ari uko aba yangije isura ye agatanga n’urubuga rwo gutuma akekwa.
Ati “Niba twakubonye usangira n’umuntu ufitiye dosiye, bakavuga ko yaguhaye ruswa twajya kubona kuri konti yawe hari amafaranga yagiyeho kandi yamuvuyeho. Umuntu ashobora kugera ku rukiko akavuga ko ari ayo yishyuraga. Twebwe rero iyo dusesenguye ibyo bimenyetso byose biba bihagije kuko uba witwaye mu buryo butuma ukekwa. Ku rwego rw’imyitwarire ku bindi byaha tumuha ibindi bihano ariko iyo ari ruswa arataha.”
Yavuze ko mu gihe uru rwego rumaze ibintu byinshi byagenze neza nubwo hari imbogamizi zikigaragara zirimo kutabona serivisi zihuse, abakozi bakora dosiye nabi n’ibindi byagaragajwe mu nama yo kwinegura no kuzuzanya.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja yavuze ko hagomba kubaho ingamba nyinshi zituma aho abantu bakorera haba neza no kuvanamo imbuto mbi ziba zigaragara.
Ati “Ni ngombwa ko habaho ingamba zikomeye kandi zikarishye kuko muri uru rwego iyo hagaragayemo ruswa imunga ubutabera kandi niho butangirira kugeza mu nkiko. Niyo mpamvu tubyibandaho cyane ku buryo n’igisa na ruswa cyangwa ibiganisha aho bishobora no guhanwa.”
Minisitiri Ugirashebuja yasabye abakora mu rwego rw’ubugenzacyaha kwigengesera mu mirimo yabo kuko uruhererekane rw’ubutabera rutangirira ku bugenzacyaha ubwabwo mbere yo kwinjira mu nkiko.
Yasabye kandi ko hakomeza kubahirizwa ingamba zitandukanye mu kugabanya umubare w’abantu bakurikiranwa bafunzwe kuko kugeza uyu munsi habarwa ko 52% aribo bakurikiranwa bafunzwe.
Muri iyi nama kandi hashimiwe abakozi ba RIB 25 bitwaye neza bakanga gufata, gutanga cyangwa kwakira ruswa mu bihe bitandukanye mu mwaka ushize.
Mu Ukuboza 2022, Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’Akarengane mu Rwanda (Transparency International Rwanda) watangaje ko muri RIB habarwa ko mu batanzeyo ruswa umwe yishyuye ibihumbi 47Frw.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!