00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 6400 bari mu bigo Ngororamuco kubera ibiyobyabwenge

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 May 2024 saa 09:16
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuima,RBC, bafatanyije na Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge batangaje ko abarenga 6400 bari kugororerwa mu bigo Ngororamuco kubera ibiyobyabwenge n’aho abasaga 4000 bakaba bari gukurikiranwa n’inkiko, basaba ababyeyi kongera kwita ku bana babo kuko imibare y’abakoresha ibiyobyabwenge ikomeje gutera inkeke.

Ibi byagaragajwe ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bwatangijwe kuri uyu wa 13 Gicurasi muri IPRC Kicukiro.

Visi Perezida wa Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Ntukanyagwe Valence, akaba n’Intumwa ya Leta, yavuze ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko ari ikintu kirengeje urugero kuko iterambere riri kujyana n’ibyiza n’ibibi birimo n’ibiyobyabwenge byinshi urubyiruko ruri kubona mu buryo bworoshye.

Ati “ Nk’ubu mu bigo Ngororamuco dufitemo abantu 6460 kugeza uyu munota bagiye kugororwa kubera ibiyobyabwenge aribyo bituma baba inzererezi, bituma baba abajura, hakabaho n’abandi dusanga mu nkiko aho imibare y’abantu bari mu nkiko kugeza uyu munsi ari 4000 aribo bariho baburana.”

Shema Steeve ufite imyaka 25 utuye mu Murenge wa Kinyinya, yavuze ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge mu 2018 aza kubireka mu 2020.

Yatangiye kubikoresha ubwo yajyaga kwiga muri Kaminuza muri Uganda akahahurira n’ikigare cyanatumye abyishoramo, yavuze ko yakoreshaga Mugo na Cocaine

Ati “Nagiye kwiga muri Uganda mpura n’inshuti zinyereka ibintu bishya biza kumviramo ububata. Icyatumye mbireka ni ukubabazwa n’ubuzima nari mbayemo, nari narahombye ibintu byinshi nkabona ntafite icyerekezo, ntari kugira aho mva naho ngera mpitamo kubireka.”

Kuri ubu Shema yagiriye inama urundi rubyiruko yo kwitondera ibigare bagendamo kuko bishobora kubashuka bikabakoresha ibintu bibi.

Yavuze we yashinze ikigo kirwanya ibiyobyabwenge ndetse kikanatanga ubufasha ku bo byabase.

Uwase Sandrine w’imyaka 21 utuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, yavuze ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge mu 2019 ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Yavuze ko yabikoresheje nyuma y’aho se yitabiye Imana, Mama we na we aza kumusiga mu rugo wenyine.

Yaje guhura n’inshuti mbi imubwira ko agiye akoresha urumogi yakira ako gahinda akajya anabona ibitotsi.

Ati “ Ingaruka byangizeho kwiga byahise bihagarara, nari umukobwa wubashywe ku musozi ngirirwa icyizere ariko ubwo nahise ntakarizwa icyizere n’izindi nyinshi.”

Uwase avuga ko nyuma yaje kubona umufashamyumvire amufasha kubivamo ndetse banamuha igishoro acuruza imboga, kuri ubu asigaye acuruza serivisi za Mobile Money akabifatanya no kwiga umwuga w’ubudozi. Yagiriye inama urundi rubyiruko yo kwirinda ibigare.

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe, Gishoma Darius, yavuze ko buri mwaka kwa muganga bakira abantu bagera hafi 5000 kubera ingaruka z’ibiyobyabwenge.

Yasabye urubyiruko kubyirinda kuko bigira ingaruka ku mwijima, impyiko, ibihaha n’ibindi bice by’umubiri.

Kugeza ubu u Rwanda rwashyizeho ibice bitandukanye byakirirwamo ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Shema avuga ko ibiyobyabwenge yabiretse kandi yabishowemo n’ikigare
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abantu benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .