00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 60 bahawe ibitaro: Imirire mibi irahangayikishije mu bana b’i Nyanza

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 June 2022 saa 04:57
Yasuwe :

Ikibazo cy’imirire mibi itera kugwingira kirahangayikishije mu Karere ka Nyanza kuko kugeza ubu ni ko gafite umubare munini w’abana bayirwaye mu Ntara y’Amajyepfo.

Imibare igaragaza ko abana bagera ku 195 bafite ikibazo cy’imirire mibi kandi barwaye n’indwara ziyikomokaho; aba barimo 21 barembeye mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza n’abandi 47 bari kuvurirwa mu bigo nderabuzima.

Ibipimo byo mu 2015 byerekanye ko i Nyanza abana 33.3% bagwingiye, mu 2019/20 byongera kwerekana ko hagabanyijweho 0.9% hasigara 32.4%.

Nyuma y’uko ibyo bipimo byerekanye ko mu myaka itanu ishize Akarere ka Nyanza ariko kagabanyije umubare muto w’abana bagwingiye, ubuyobozi bwako bwafashe umwanzuro wo gusura urugo ku rundi hapimwa abana kugira ngo abafite imirire mibi bitabweho bavurwe kandi harebwe n’ikiyitera gikumirwe.

Intego z’igihugu ni uko mu 2024 abana bagwingiye bagomba kugabanuka bakagera kuri 19.4%

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bakoze ibarura basanga hari abana barenga 68 bari mu mirire mibi ikabije [mu ibara ry’umutuku] n’abandi 127 bari mu mirire mibi [mu ibara ry’umuhondo].

Abari mu ibara ry’umutuku bose uko ari 68 bari kuvurirwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima bitandukanye naha abandi 127 bari kwitabwaho bari mu ngo iwabo.

Abari mu bitaro barwajwe n’ababyeyi babo kugira ngo banigishwe kubategurira indyo yuzuye no kubagaburira neza gatandatu ku munsi.

Akarere kahise gafata ingamba ko buri mukozi wako ahabwa abana agomba gukurikirana ndetse kitabaza n’abafatanyabikorwa bose ngo binjire muri icyo kibazo batange umusanzu wabo.

Ntazinda ati “Twihaye ibyumweru bibiri kugira ngo abo bose babe bavuye mu mirire mibi.”

  Operation 195

Akarere ka Nyanza kakimara kubona ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana gihangayikishije kafashe ingamba zidasanzwe kitabaza abafatanyabikorwa bako bose nta n’umwe usigaye, kugira ngo barebe ko bahangana nacyo.

Ni yo mpamvu kateguye igikorwa kise “Operation 195” yo kwita kuri abo bana by’umwihariko.

Ntazinda ati “Twateguye Operation 195 kugira abo bana tube tubakuye mu mirire mibi ariko kandi turebere hamwe n’ingamba twafata kugira ngo batazasubiramo, ntihagire n’abandi barwara.”

  Abafatanyabikorwa mu mujishi

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyanza bavuga ko biyete isoni n’agahinda kuba mu karere bakoreramo hari abana benshi barwaye imirire mibi itera kugwingira kandi mu by’ukuri ibyo kurya biyikumira bitabuze.

Ni yo mpamvu bafashe umwanzuro wo guhurira hamwe mu Karere ka Muhanga ku wa 8 Kamena 2022 bakora igenamigambi rihuriweho, bagabana imirenge n’utugari kugira ngo mu gihe gito babe bakuye abana mu mirire mibi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyanza, Gashonga Bernard, avuga ko biyemeje guhuza imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Ati “Ku buryo n’abafatanyabikorwa bakora mu bindi byiciro by’ubuzima nk’abakora mu gice cy’imiyoborere cyangwa ibindi twese twihaye intego yo gufata icyo kibazo tukakigira icyacu tugafasha akarere kacu kugabanya imibare y’abo bana bagaragara mu mirire mibi no mu igwingira.”

Uko ari abafatanyabikorwa 47 basanzwe bakorera mu mirenge itandukanye bagabanye uduce buri wese ahabwa ingo agomba kwitaho kugira ngo imirire mibi irandurwe.

  Abaturage bagaragaje icyakorwa

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bagaraza ko mu miryango hari ibibazo bitandukanye bikwiye kwitabwaho kuko bigira ingaruka mu gutuma abana bisanga mu mirire mibi ibatera kugwingira.

Bimwe muri ibyo bibazo bagaragaza ni ubukene butuma babura ibiryo bihagije, abatazi gutegura indyo yuzuye, amakimbirane yo mu ngo atuma ababyeyi batita ku bana, kwihugiraho, ubujiji, ingo zibyara abo zidashoboye kurera n’ibindi.

Mukamana Christine wo mu Murenge wa Busasamana asanga hakwiye gushyirwa ingufu mu kongera ingo mbonezamikurire n’amarerero y’abana bato.

Ati “Ingo mbonezamikurire n’amarerero y’abana na byo byadufasha kurwanya imirire mibi kuko haba ubwo ababyeyi twihugiraho tukibagirwa gutekera abana bacu neza no kubagaburira bihagije.”

Uyu mubyeyi avuga ko abana be bari batangiye kugira ibibazo by’imirire mibi ariko nyuma yo kubajyana mu irerero riri hafi y’aho atuye basigaye bameze neza.

Ati “Mpafite abana babiri, iyo mbasize mba nizeye ko bameze neza kuko barabigisha bakabagaburira kandi bakanabaryamisha. Iri rerero ni twe twarisabye ubuyobozi kugira ngo tujye tubona uko tujya mu mirimo itandukanye. Njye nkora umushinga w’ubuhinzi bw’imyumbati.”

Ibyo bibazo byose bigaragara mu ngo bigatuma abana bahura n’imirire mibi nibyo abafatanyabikorwa b’akarere biyemeje gufatanya n’ubuyobozi gukemura no gushyiraho ingamba zo kubikumira burundu.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyanza, Gashonga Bernard, avuga ko biyemeje guhuza imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana
Ibitekerezo byatanzwe biganisha ku guhuza imbaraga
Biyemeje gutanga umusanzu wabo mu gukumira imirire mibi
Batanze ibitekerezo ku cyo babona cyakorwa ngo imirire mibi iranduke
Basabwe no kureba ibitera imirire mibi mu ngo kugira ngo bikurweho
Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Nyanza biyemeje gutanga umusanzu mu kurandura imirire mibi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .