Ni imyitozo n’amahugurwa bari bamaze amezi 11 bahabwa mu Ishuri rya gisirikare ry’i Nasho riherereye mu Karere ka Kirehe.
Abasoje amasomo barimo ba Ofisiye 46 n’abandi 485 bafite amapeti atandukanye.
Umuhango wo gusoza ayo masomo wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, washimye umurava n’ubwitange bagaragaje muri icyo gihe cy’amezi 11 bari bamaze bahugurwa.
Gen Muganga yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha mu migendekere myiza y’akazi kabo ka buri munsi n’ubutumwa butandukanye bazoherezwamo.
Yasabye abasoje amahugurwa kurangwa n’ikinyabupfura kuko kigomba gushingirwaho mu byo bakora byose, cyane ko ari imwe mu ndangagaciro ziranga RDF.
Ati “Mugomba kugumana uwo murava n’ubumenyi mwagaragaje, aho muzatumwa hose hagamijwe kurinda ubusugire bw’igihugu. Muhore mwiteguye kwitabira ubutumwa bwose mushobora koherezwamo nk’abo mu Mutwe w’Ingabo Udasanzwe.”
Gen Muganga kandi yashimiye abarimu bagize uruhare rukomeye kugira ngo abo basirikare bahabwe ubumenyi bwose bwifuzwa, butuma bahora biteguye gutabara aho rukomeye, kandi bakuzuza inshingano nta nkomyi bijyanye.
Muri aya mezi 11 aba basirikare bo mu Mutwe w’Ingabo Udasanzwe bahawe amasomo y’ingenzi abafasha gutabara aho rukomeye, arimo kurashisha imbunda nini n’into, guhangana n’umwanzi bakoresheje imibiri yabo, kunyura mu mazi menshi nk’imigezi, ibiyaga inyanja n’ibindi, kwifashisha ikarita ku rugamba, gukusanya amakuru yose y’umwanzi no gukuraho imbogamizi zishora kubitambika mu kazi.
Bigishijwe kandi gukoresha za kajugujugu mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’ubutumwa batumwemo, hagamijwe gutwara ingabo, ibikoresho, kugaba ibitero, byose bigakorwa mu kanya nk’ako guhumbya.
Izi ngabo z’u Rwanda zo mu Mutwe Udasanzwe kandi zahawe amasomo yose asabwa kugira ngo umuntu arwanire mu bice by’imisozi ihanamye, zigishwa uko zakurira bene aho hantu mu gihe gito cyane, uko zakwirwanaho mu bihe by’ibibazo n’ibindi bizifasha kubungabunga ubusugire bw’igihugu.
Muri ibyo birori kandi hahembwe abasirikare batatu bitwaye neza kurusha abandi, barimo Capt Sam Muzayirwa wahize abandi bose, Lt. Moïse Butati Gakwandi wahembwe nk’uwa kabiri wahize abandi mu gihe Néhémie Gakunde Kwibuka yegukanye umwanya wa gatatu.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!