Abarenga 4000 bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa mu myaka itatu

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 10 Ukuboza 2020 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko abantu 4155 ari bo bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa kuva mu 2018.

Ibi Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd Col. Ruhunga Jeannot, yabitangaje ku wa 9 Ukuboza 2020, mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, ubwo yari mu batanga ikiganiro kigamije kurebera hamwe uko inzego zose zagira uruhare mu kurwanya ruswa.

Agarukaga ku mibare y’abakurikiranyweho ibyaha bya ruswa, Ruhunga yavuze ko mu 2018, abakurikiranyweho ruswa bari 1131, mu 2019 hakurikiranywe abantu 1295, mu gihe muri uyu mwaka kugeza mu Ugushyingo bamaze gukurikirana abantu 1729.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB yavuze ko ruswa ihari koko, gusa ko kuba umubare w’abakurikiranwaho ibyo byaha wiyongera bitavuze ko ari ibyaha byiyongereye, ahubwo ko ari abaturage bakangukiye gutanga amakuru.

Yagize ati “Kuri twe iyo imibare izamuka twumva ko ari intambwe twateye, kuko ruswa irahari, iyo rero tutabona ibyaha byo kugenza ni ukuvuga ko dufite ikibazo, ni ukuvuga ko abantu batitabira gutanga amakuru. Uku kuzamuka kw’ibyaha rero si ukuvuga ko ibyaha byiyongera, ahubwo ni uko abantu bagenda bitabira gutanga amakuru.”

Yongeyeho ati “Icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ni cyo kiri ku isonga y’ibyaha byagenjwe muri iyi myaka itatu, aho twagenje ibyaha 1279 bigendanye gusa no kunyereza umutungo.”

Ruhunga yavuze ko igikenewe ari uko Abanyarwanda bahindura imyumvire bakigana ibindi bihugu aho kurwanya ruswa biba ari nk’umuco wabo.

Ati “Mu bihugu bimwe byateye imbere mu kurwanya ruswa, abaturage baho usanga batinya kurya ruswa atari uko batinya igifungo ahubwo ari uko batinywa guhinduka nk’ibicibwa muri sosiyete kubera kurya ruswa.”

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith, yavuze ko buri mwaka Afurika itakaza miliyari 88 $ ajyanywa guhishwa mu bindi bihugu, agateza imbere ibyo bihugu kandi yagateje imbere Afurika.

Yavuze ko n’ubwo mu Rwanda nta bushakashatsi burakorwa ngo bwerekane igihombo leta igira buri mwaka bitewe na ruswa, ariko hashingiwe kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, bigaragara ko hakiri imicungire mibi y’umutungo wa Leta, igateza igihombo gishobora kuba gifitanye isano na ruswa.

Ati “Leta yagiye ishyiraho amategeko kugira ngo umutungo wayo wibwe ushobore kugaruzwa, Leta y’u Rwanda yiyemeje kugaruza umutungo wibwe nibura ku kigero cya 90% mu mwaka wa 2023/2024, kugeza ubu imaze kugaruza asaga miliyari 4 Frw kuva iyi gahunda yatangira.”

Muri Nyakanga uyu mwaka, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yavuze ko Leta iteganya kugaruza agera kuri miliyari 11 Frw, ava mu manza yatsinze za ruswa n’inyerezwa ry’umutungo.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Rtd Col. Ruhunga Jeannot, yasabye abanyarwanda kugira umuco gutanga amakuru kuri ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .