Umuyobozi ushinzwe ubucukuzi n’ubugenzuzi muri RMB, Nsengumuremyi Donat, yavuze ko hari ingamba zafashwe mu guhagarika ubwo bucukuzi butemewe.
Yagize ati “Tumaze iminsi dukorana n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano kugira ngo dukumire ubucukuzi butemewe n’amategeko ndetse n’aho buri babuhagarike. Biri gutanga umusaruro kuko hari abaturage bagiye bigishwa berekwa ingaruka zirimo barabyumva bagenda babireka.”
Zimwe mu mpanuka ziheruka kumvikana zikomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ni iyabereye mu Karere ka Gicumbi ku itariki 30 Mata 2025.
Iyo mpanuka yabereye mu gace ka Miyove gacukurwamo zahabu ihitana abantu batatu abandi batatu barakomereka.
Tuyishime Jean Paul uri mu baturiye aho iyo mpanuka yebereye, icyo gihe yabwiye RBA ko asanga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bushobora gucika mu gihe inzego bireba zafasha abaturage kubona imirimo kuko biterwa akenshi no kubura akandi kazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe Imibereho y’Abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yavuze ko muri ako Karere hari sosiyete imwe yemerewe kuhakorera ubucukuzi, agasanga ari imbogamizi ikwiye gukemurwa kugira ngo abacukura bitemewe babireke.
Yagize ati “Twifuza ko habaho sosiyete nyinshi zicukura kuko hano mu karere kacu dufite iyitwa Ngali ni yo ifite uburenganzira yahawe na RMB bwo gucukura byemewe n’amategeko. Igice iyo sosiyete icukuramo ubona ari gitoya tukaba twifuza ko RMB ibidufashijemo haboneka izindi sosiyete zicukura mu zindi mpande za Miyove noneho abaturage bahabwe akazi bacukure byemewe.”
Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ni rumwe mu zikomeje kwiyubaka no guha akazi abantu benshi.
Mu myaka umunani ishize ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwahaye akazi abantu benshi kuko bavuye ku bihumbi 32 bariho mu 2017 bagera ku bihumbi 81 mu 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!