Babitangarije mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro RP-Karongi, ku wa 28 Ugushyingo 2024, mu birori byo kubashyikiriza impamyabushobozi no kubaha ikaze ku isoko ry’umurimo.
Ni umuhango ubaye mu gihe imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, igaragaza ko mu mwaka wa 2024 umubare w’urubyiruko rudafite akazi wiyongereye ugera kuri kuri 20.5% uvuye 14.1% mu mwaka wa 2023.
Mu ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko harimo no gufasha abacikirije amashuri bakiga umwaka umwe mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro, aho biga amezi atandatu mu ishuri andi mezi atandatu bakayiga bakora.
Ngirimana Pierre wo mu Karere ka Nyamasheke warangije icyiciro rusange akabura ubushobozi bwo gukomeza kwiga, ni umwe mu batoranyijwe kwiga aya masomo y’umwaka none ubu afite akazi.
Ati “Ngeze iwacu nahasanze ikigo cy’amashuri cyo mu Kilimbi gihita kimpa akazi ndatangira ndubaka, mpavuye nagiye no kubaka isoko ry’I Hanika mu isantere, abo dukoranye bose babona ko mbishoboye”.
Dusabirane Marie Louise wo mu Murenge wa Kanyinya mu mujyi wa Kigali, yarangije uwa gatatu w’amashuri yisumbuye aharira barumuna be kuko iwabo batari bafite ubushobozi bwo kubarihira bose.
Nyuma y’imyaka ibiri akora imirimo yo mu rugo nibwo yabonye ko Leta iri gushaka abacikirije amashuri ngo bage kwiga imyuga arabisaba, baramutoranya ajya kwiga kudoda.
Ati “Abo twiganye hari abo kampani twigiyemo zahise ziha akazi. Nanjye nagize amahirwe ubu hari imashini ndi gukoreraho ntabwo nkiri umushomeri”.
Abahawe aya mahirwe ni abo mu turere dutandatu aritwo Nyarugenge, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.
Muzare Djudi, Umuyobozi w’umushinga wa Enabel wateye inkunga iki gikorwa, yavuze ko impamvu bahisemo gufasha abacikirije amashuri bo mu turere two dutanu dukora ku kiyaga cya Kivu n’akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, ari uko ariho hari abasore n’inkumi benshi bacikirije amashuri.
Ati “Iyi gahunda izakomeza biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira tumaze kwigisha abarenga 2000”.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo, Mwambari Fautsin, yasabye abahawe ikaze ku isoko ry’umurimo kuzarangwa n’indangagaciro mbonezamurimo.
Ati “Ni ikintu gikenewe cyane twese turabisabwa ariko by’umwihariko ku rubyiruko rwiga imyuga. Kubona akazi ni kimwe no kugakora neza n’ikindi ariko uko umuntu yitwara nibyo bifite uruhare runini kugira ngo akagumemo”.
Abarangije muri iki cyiciro bize imyuga irimo kudoda, gusudira, ubwubatsi, n’ububaji. Umunini ni abakobwa kuko bagize 53% mu gihe abahungu ari 47%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!