Iki kigo cyatangijwe mu Rwanda na ba rwiyemezamirimo batandukanye bihurije hamwe nyuma yo kurangiza amasomo mu Buhinde, bakiyemeza kugaruka mu gihugu gutanga umusanzu mu ntego zacyo z’iterambere rirambye.
Gifite intego nyamukuru yo kugabanya ubushomeri mu Banyarwanda, gufasha muri gahunda yo kongera ibyo umuturage yinjiza, n’ibindi bizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kuba igihugu gikize mu 2050.
Mu kugera kuri izo ntego, Afri-Global Cooperation Program Ltd, itegura ibikorwa bitandukanye, byaba ibyigisha urubyiruko uko rakwihangira imirimo, kuzana abantu bafite aho bamaze kugera mu myuga itandukanye bakarwereka ingero z’ibishoboka, guhuza abantu baba bafite ibitekerezo batagira amafaranga n’abafite amafaranga badafite ibitekerezo n’ibindi.
Michael Shyaka Nyarwaya uyobora Afri-Global Cooperation Program Ltd ati “Bimaze gutanga umusaruro. Nk’ubu abantu 2430 ni bo tuzi tumaze gufasha, ariko abo na bo bahura n’abandi tutazi kuko twe turi ikiraro. Bijyanye na za misiyo twagiyemo mu bihugu bitandukanye, tumaze kugira ubunararibonye bwafasha Abanyarwanda kwiteza imbere.”
Bafite intego yo guteza imbere Abanyarwanda bakagera no ku masoko mpuzamahanga, abandi bakabona imirimo ku buryo mu myaka itanu iri imbere bazaba barafashije abantu ibihumbi 50 kubona amahirwe y’akazi.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2023, amafaranga umuturage yinjiza ku mwaka, yageze ku 1.040$ uvuye ku 1.005$ mu mwaka wabanje.
Intego ni uko mu 2035, umuturage azajya yinjiza 4000$ ku mwaka, mu gihe mu 2050 Umunyarwanda azaba yinjiza agera 12.475$ ku mwaka.
Shyaka Nyarwaya ati “Niba tuzazamuye ubukungu ntabwo iyo ntego twayigeraho. Tugomba gukora cyane, tugateza imbere ibyo kwihangira imirimo n’uhembwa akabona byibuze ibihumbi 500 Frw ku kwezi. Bizagerwaho binyuze mu guhanga imirimo myinshi amafaranga agere ku baturage ya ntego dufite mu myaka 10 iri imbere izabashe kugerwaho.”
Mu baganirije urubyiruko harimo na Captain Esther Mbabazi usanzwe atwara indege muri RwandAir, wagaragaje ko kugera kuri byinshi bisaba kubiharanira kabone nubwo wahura n’ibisitaza byinshi.
Ati “Mbabwije ukuri kwiga amasomo y’ibanze mu bijyanye no gutwara indege ni ibintu byangoye cyane. Igihe nagombaga kumara mu ishuri nagikubye kabiri bitari ubuswa ahubwo ku bwo kubura amafaranga y’ishuri. Uyu munsi narayabonaga ejo akabura gutyo ngategereza ariko sincike intege.”
Uyu mubyeyi yagaragaje ko na we yanyuze mu buzima bukomeye bw’ubuhunzi, biba bibi cyane ubwo yaburaga umubyeyi umwe, ariko indoto zo kuzaba utwara indege arazikomeza, arahatana abigeraho.
Ati “Mama yagurishije agasambu ke aranyemerera njya kwiga. Ntabwo byari byoroshye ariko mbifashijwemo no kugira inshuti zumvaga icyo nshaka, umubyeyi unyumva, no kwima amatwi abanca intege, byatumye ngera aho ngeze ubu. Biraharanirwa, ntugacike intege.”
Umuyobozi mu Kigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, BDF, Muhumuza Eddy yerekanye uburyo bishingira ingwate kugeza kuri 75% kuri ba rwiyemezamirimo b’abagore, urubyiruko, abafite ubumuga n’ibindi byiciro byihariye, asaba urubyiruko kudapfusha ubusa ayo mahirwe atangwa hake.
Amafoto: Ingabire Nicole
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!