Iyi nama iri kubera ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi, i Rusororo mu Mujyi wa Kigali, ifite insanganyamatsiko igira iti ’Guhanga ibishya bishingiye ku mahame n’indangagaciro biranga Abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange’.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe, yavuze ko iyi nama iteranye mu gihe hizihizwa isabukuru y’imyaka 35 uyu muryango umaze ushinzwe.
Ati "Birumvikana ko biduha amahirwe yo kwisuzuma, ariko tunasuzuma ibyo twagezeho muri iyo myaka yose ishize, tukajya inama twungurana ibitekerezo ku cyerekezo cyacu twihaye."
Yavuze ko u Rwanda Abanyarwanda bifuza umuntu ashobora kubyumva mu buryo butandukanye, ariko Umuryango FPR Inkotanyi n’abanyarwanda muri rusange bafite ibyo basangiye.
Ati "Ni iterambere mu bushobozi, imibereho myiza y’abaturage, ubushobozi bwo kurushanwa mu ruhando rw’amahanga, kwishyira hamwe mu gihugu, ubuhinzi bubyara ubukungu."
Yasabye urubyiruko gutekereza ku byo abantu bagomba kwirinda, ibyo kwitaho ndetse n’ibyo abantu bose bashobora kugiramo uruhare, ibikozwe none bikazubakirwaho ejo, atari ukubaka uyu munsi ngo ejo basubire inyuma babisenye.
Ni ibintu Bazivamo avuga ko byose bikorwa n’inzego zubatse neza zisobanutse kandi abazirimo bafite indangagaciro Abanyamuryango n’Abanyarwanda bose bakwiye kuba bafite.
Ati "Nk’urubyiruko mufitemo uruhare runini kuko mufite imbaraga kandi tubatezeho ejo n’ejo bundi hameze neza. Ni yo mpamvu igihugu cyacu gishyira imbaraga zihagije mu kubaka urubyiruko rutegurwa, kugira ngo ejo n’ejo bundi mukomeze mwubakire ku byagezweho, muhanga udushya tuganisha ku iterambere."
Yakomeje agira ati "Mufite imbaraga, mufite ubwenge n’umutima wo gukunda igihugu no kucyitangira igihe bibaye ngombwa. Twifuza ko urubyiruko mwese mugira icyo cyerekezo."
Bazivamo yavuze ko igihe urubyiruko rwaba rufite imyumvire n’umutima wo kwitangira igihugu igihe bibaye ngombwa, byatuma igihugu kigera ku iterambere kandi kikagira ishema.
Yavuze ko abari muri iyi nama bahagarariye abandi benshi bangana na 70% by’Abanyarwanda, bityo ibyo bakora bagomba kwibuka ko batoranijwe ngo bahagararire abandi.
Muri iyi nama haratangwa ibiganiro bitandukanye bigaruka ku byagezweho ndetse n’uruhare rw’urubyiruko rushamikiye ku Umuryango FPR Inkotanyi, mu guteza imbere igihugu no gukora neza kugira ngo abandi babarebereho.






































Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!