00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 1800 mu mpunzi zakuwe muri Libya u Rwanda rwakiriye boherejwe mu bindi bihugu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 1 November 2024 saa 07:06
Yasuwe :

Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (African Union/AU) na UNHCR byashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu, yo kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro i Gashora mu Karere ka Bugesera.

Ni amasezerano yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika zageze muri Libya zishakisha ubuhungiro n’amahoro ariko ntizibigereho.

Ni Abanyafurika bagenda baturuka mu bihugu byinshi birimo umutekano muke, ntibashobore kuhabonera ubwisanzure n’amahoro bakeneye, ndetse abenshi muri bo bakananirwa kwambuka Inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi nk’uko babyifuza, ahubwo bakisanga bafungiwe muri Libya.

Bahise bashyirirwaho inkambi bakirirwamo by’agateganyo mu Rwanda, aho bahabwa ubufasha butandukanye mu gihe bategereje ko haboneka igisubizo kirambye ku buhunzi barimo, harimo no kubabonera ibindi bihugu bibakira.

Guverinoma y’u Rwanda n’inzego zifatanya biheruka kongera aya masezerano yo kwakira izi mpunzi n’ abasaba ubuhungiro. Ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, iyi nkambi y’agateganyo ya Gashora yongerewe ubushobozi, binazamura umubare w’abashobora kwakirwa muri iyi nkambi uva kuri 500 ugera kuri 700.

Kuva iyi gahunda yatangira, imibare ya UNHCR igaragaza ko kugeza muri Nzeri 2024, u Rwanda rwari rumaze kwakira impunzi 2474.

Benshi muri izi mpunzi ni abakomoka muri Eritrea, Sudan, Somalia, Ethiopia na Sudani y’Epfo, n’ubwo hari n’abandi bacye baturuka mu bindi bihugu bya Afrika y’uburengerazuba bahafashirijwe.

Kugeza mu mpera za Nzeri 2024, UNHCR igaragaza ko abimukira 1817 bari bamaze koherezwa mu bindi bihugu, mu gihe abagera kuri 698 aribo bakibarizwa muri iyi nkambi y’agateganyo y’i Gashora.

Mu bihugu biza ku isonga mu kwakira izi mpunzi harimo Canada, Suède, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Finlande, Norvège, u Bubiligi, n’u Buholandi.

Ubuzima bwabo kandi bukurikiranwa umunsi ku munsi na Leta y’u Rwanda binyuze muri Ministeri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) na UNHCR, ku bufatanye n’abaterankunga barimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Denmark.

Iyi nyubako iri mu nkambi y’agateganyo y’i Gashora niyo bamwe mu basaba ubuhungiro n’impunzi bakuwe muri Libya batuzwamo

Ubuzima bwarahindutse

Benshi muri izi mpunzi iyo muganiriye bakubwira ko bafite impamvu zitandukanye zatumye bafata icyemezo cyo kuva mu bihugu byabo. Ku isonga haza intambara n’umutekano muke, ihohoterwa n’ibindi.

Ibi bibazo nibyo bituma bafata ingendo ziva mu bihugu byabo, bagaca muri Libya bizeye ko bazahava bakomereza i Burayi bakoresheje amato mato yo mu nyanja, gusa kuri benshi iki cyizere birangira kiraje amasinde, ahubwo bagafatwa bunyago n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu abagakomeza guhohoterwa, ndetse bamwe muri bo bakagwa mu mpanuka z’ayo mato.

Abdallah Mohamed Altahir ni umugabo w’abana batatu ukomoka muri Sudan. We n’umugore we n’abana babo babana muri iyi nkambi y’agateganyo y’i Gashora.

Yabwiye IGIHE ko yafashe icyemezo cyo kuva muri Sudani kubera ikibazo cy’intambara.

Ati “Mu 2023 njye, umugore wanjye n’abana batatu twafashe icyemezo cyo gusohoka muri Sudan tujya muri Libya kubera ikibazo cy’umutekano muke.”

Abdallah Mohamed Altahir avuga ko mu byo adashaka kwibuka harimo n’ubuzima yabayeho ageze muri Libya.

Ati “Urebye mu by’umutekano nta tandukaniro riri hagati ya Libya na Sudani byose ni bimwe kuko hari intambara nyinshi inyeshyamba z’amoko atandukanye ndetse ziyitirira ko bamwe bafite ubutegetsi abandi batabufite. Icyo gihe rero twahuye n’ibibazo bikomeye cyane kuko ugufashe uyu munsi siwe ugufata ejo, ndetse ukwambuye uyu munsi siwe ukwambura ejo, ntawe ugufasha, ntawe ukugirira impuhwe.”

Abdallah Mohamed ashimangira ko yageze muri Libya nta gihugu nyirizina ashaka kujyamo, yumvaga ko aho azabona umutekano ariho azaba.

Uyu mugabo yavuze ko abonye ko ubuzima bukomeye yahisemo kwishyikiriza UNHCR muri Libya, ashyirwa mu basaba ubuhungiro n’impunzi bagomba koherezwa mu Rwanda.

Avuga ko acyumva ko agiye koherezwa mu Rwanda “ntabwo narinzi neza ko nzaza mu Rwanda, nta n’ibyo nateganyaga ko nzagera mu Rwanda na rimwe. Ndi muri Libya numvise abashinzwe kutwohereza mu bindi bihugu bampamagaye, bambwira ko najya ku biro byabo. Mpageze barambwira bati rero watoranyijwe kujya mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko “natunguwe no kugera ku kibuga cy’indege nabonye ari nko kuba wari wicaye mu muriro uri gushya bagahita bagutereka mu ijuru, niko nabibonye. Ngeze mu Rwanda nibwo bwa mbere nakiriwe neza kuva navuka, urebye abatwakira bari ku kibuga cy’indege, mbonye ukuntu abantu batwishimiye ni ibintu byangaruriye icyizere cy’ubuzima nari naratakaje. Badushyira mu modoka nziza, tuza tureba imihanda myiza tubona batugejeje muri ubu busitani bwiza bwa Gashora.”

Ubuhamya bwa Abdallah Mohamed bujya gusa neza n’ubwa Hussein Fakeya Abader, umukobwa ukomoka muri Ethiopia, wageze muri iyi nkambi y’i Gashora mu mpera za 2022.

Fakeya Abader avuga ko yahisemo kuva muri Ethiopia yerekeza muri Libya kubera intambara.

Ati “Muri Libya namazeyo umwaka umwe ariko ubuzima bwari bubi cyane kuko narindwaye, urabona ko ijisho ryanjye ryangiritse. Ubuzima nabonaga kugirirwa nabi, kubona abantu bicwa ku muhanda, kubona abantu bafatwa ku ngufu, ibyo narabibonye n’amaso yanjye, ntabwo nifuza kongera kubona Libya.”

Avuga ko kuva yagera mu Rwanda ubuzima bwe bwahindutse.

Ati “Nkimara kumenya ko ngiye mu Rwanda narishimye cyane kugeza ubwo ninjiye mu Rwanda. Nyuma yo kugera mu Rwanda twarakiriwe turatuzwa, mbese mu Rwanda nta kibazo na kimwe mpafite naranavuwe.”

Mu nkambi y’agateganyo ya Gashora ni ahantu aba basaba ubuhungiro n’impunzi bagera bakabaho mu bwisanzure, bakabona ibyo kurya, bakabasha kwidagadura, abakeneye kwiga bakiga, yaba amasomo asanzwe ku bana, indimi zirimo Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda ndetse abandi bakiga imyuga irimo gutwara imodoka, gutunganya imisatsi, kudoda imyenda, kwiga mudasobwa n’ibindi.

Nubwo aba basaba ubuhungiro n’impunzi bashima uko bakiriwe mu Rwanda, bose bagaragaza ko intego yabo ari ukwerekeza ibwotamasimbi kuko ariho babona icyizere cy’ubuzima, haba kuri bo ndetse n’abazabakomokaho.

Izi mpunzi iyo zikigera mu Rwanda zibanza gusobanurirwa amategeko agenga igihugu n'ibindi by'ibanze
Dris Yourdanous Aforke aganira n’umwe mu bakozi ba UNHCR
Benshi usanga baramaze kumenyera imibereho yo muri iyi nkambi y'agateganyo
Abdallah Mohamed Altahir ukomoka muri Sudan, we n’umugore we n’abana babo babana muri iyi nkambi y’agateganyo y’i Gashora
Ababishaka baba bashobora no kwiga umuziki
Dris Yourdanous Aforke ukomoka muri Eritrea amaze kumenyera ubuzima bw’i Gashora
Benshi mu bagore bari muri iyi nkambi usanga barahuye n’ihohoterwa bakiri muri Libya
Nibura buri cyumweru izi mpunzi zihabwa inyama ndetse zigahabwa n’ibindi nkenerwa ku nkunga ya EU
Imirire yabo muri iyi nkambi y’agateganyo y’i Gashora yitabwaho
Imirire y'izi mpunzi n'abasaba ubuhungiro yitabwaho byihariye
Mu nkambi y’agateganyo y’i Gashora hari abakozi bazobereye mu byo gukora imigati ari nabo bakora ihabwa izi mpunzi n’abasaba ubuhungiro

Inkuru bifitanye isano: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-impunzi-n-abimukira-119-ziturutse-muri-libya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .