Abarenga 1600 bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta usaga miliyari 40Frw

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 21 Nzeri 2018 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko mu myaka itatu ishize abantu 1 609, barezwe kunyereza umutungo wa Leta ubarirwa muri Miliyari 40 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco, avuga ko ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu bikomeza kwiyongera, kuko mu myaka itatu ishize urwego ayoboye rwakiriye dosiye 1736, muri zo 1126 ziregwamo abantu 1609, zagejejwe mu rukiko bakurikiranyweho kunyereza miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri abo, abantu 1192 bahamijwe ibyaha bategekwa kugarura miliyari 16.2frw.

Mutangana yavuze ko bagiye gushyira ingufu mu guhangana n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu.

Ati “Ibyo turabitahura kandi igihugu cyacu gifite ubushobozi bwo kubitahura. Niyo mpamvu duhari nk’abashinjacyaha n’abagenzacyaha kugira ngo ibyo bintu tubitahure. Iyo tubitahuye birafatirwa kugeza igihe urubanza ruzarangirira.”

Muri zosiye 643 zabaye itegeko zifite agaciro ka Miliyari zisaga eshatu, hamaze kugaruzwa miliyoni 413.9 Frw mu gihe miliyoni 167.2 Frw yatanzwe nk’amande.

Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yabwiye RBA ko abantu basaba ingengo y’Imari bakwiriye kuyikoresha ibyo yagenewe, bikageza abaturage ku iterambere.

Ati “Ibyo bintu by’amategeko byo gushakisha uko umutungo wanyerezwa, kurusha gushakisha uko wabungabungwa ukageza ku baturage byabindi twemeye ko tuzabagezaho. Ngira ngi iyo ni imikorere ishaje, bakwiriye kubivaho, muri iki kinyejana abantu bakwiriye kuba bakunda igihugu.”

Ashaka kwerekana ko abanyereza imitungo ya Leta bazwi yongeyeho ati “ntuyoberwa ukwibye, uyoberwa aho aguhishe. […] ariko n’umujura iyo atakwambuye aragukerereza”.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kurahiza Abadepite bashya wabaye kuwa 19 Nzeri 2018, yasabye ko umuyobozi wese wahawe inshingano, amikoro n’ikindi cyose cyo kuzuza, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta akerekana ko ibyageze ku baturage ari 25%, azajya abazwa 75% aho byarigitiye.

Yavuze ko n’iyo uwo atavuga aho uwo mutungo warigitiye, hazifashihwa gusuzuma umutungo we.

Ati “Tuzashakisha, dukurikirane, tumenye n’ibyo utunze mu mazina yawe cyangwa n’ibyo washyize mu y’abandi ubigarure, ariko muri uko kubigarura tuzagira n’aho tukubika.”

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017, mu bigo 13 hari 391 193 153 Frw yanyerejwe mu buriganya; 3 286 227 450 Frw yasohotse nta nyandiko ziyasobanura; 1 711 072 606 Frw yasohotse inyandiko zidahagije na 2 364 412 095 Frw yasesaguwe, asaga 244 574 402 yo agasohoka nta burenganzira.

Uretse amafaranga yagiye anyerezwa, isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’izindi nzego mu 2016, ryagaragaje ko hari n’inka zagenewe abatishoboye zarigitiye mu bayobozi b’inzego z’ibanze, abaveterineri n’abandi bishoboye.

Abayobozi mu nzego z’ibanze n’abashinzwe ubworozi bagera kuri 22 birukanwe burundu mu kazi ndetse barafungwa, mu gihe abandi 364 bagikurikiranwe mu butabera.

Umushinjacyaha Mukuru w'u Rwanda Jean Bosco Mutangana yijeje guhangana n'abanyereza ibya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza